Amizero
Amakuru Hanze

Ruhango: Umugabo yateye mugenzi we icyuma amushinja kumusambanyiriza umugore.

Umugabo wo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gutera icyuma mugenzi we amushinja ko yasanze amusambanyiriza umugore.

Byabereye mu Mudugudu wa Musenyi mu Kagari ka Cyirwa ahagana saa tatu z’umugoroba wo ku wa 16 Kanama 2021. Abaturanyi b’uwo muryango bavuga ko amakuru bamenye ari uko umugabo yatashye ageze mu rugo rwe asanga undi mugabo ari kumusambanyiriza umugore, barwana kugeza ubwo afashe icyuma arakimutera amukomeretsa ku izuru.

Bavuga ko uwo mugabo akimara guterwa icyuma yahise ahunga bamuburira irengero.

Umwe ati: “Byabaye nijoro ariko twabimenye mu gitondo kare. Ni umugabo ngo wasanze umugore we ari gusambana n’undi mugabo aba ateye icyuma uwo yasanze amusambanya”.

Bakomeza bavuga ko bageze aho yari aryamye bahasanga icyuma kiriho amaraso ndetse n’imyenda uwo mugabo yahasize.

Umuturanyi ati: “Ndetse twageze aho yari aryamye tuhasanga icyuma, amaraso, n’imyenda ye. Twasohotse dukurikira ibitonyanga by’amaraso inyuma y’inzu turamanuka turashaka hose turamubura ku buryo dukeka ko yaba yamwishe”.

Aba baturage babanje gukeka ko yamwishe ariko ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye buvuga ko nyuma yaje kuboneka basanga yakomeretse.

Abo baturage kandi banenga uwo mugore kuba yarabonye abo bagabo bombi bari kurwana agahita ahunga akabata mu nzu ntatabaze abaturanyi cyangwa ubuyobozi, bakavuga ko ashobora kuba yaranze kubivuga kubera icyaha yikekagaho cyo guca inyuma umugabo we bigateza amakimbirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bamubonye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yakomeretse bamujyana kwa muganga.

Ati: “Twageze aho turamubona yari yakometse tubanza kujya kumuvuza. We avuga ko atasambanyije umugore w’abandi ahubwo yasanze bari kurwana agiye kubakiza, umugabo amutera icyuma ahita amuhunga”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu umugabo ukekwaho gutera icyuma ndetse n’umugore we batawe muri yombi na RIB kugira ngo ipererereza rikorwe neza.

Uwatewe icyuma yagiriwe inama yo gutanga ikirego niba yumva yarahohotewe, gusa abaturanyi bavuga ko hari imyenda ye yagaragaye ku buriri yari aryamanyeho n’uwo mugore w’abandi, bisobanuye ko yayihataye yirukanka yambaye ubusa.

Gitifu Kayitare yagiriye inama abashakanye kwirinda ubusambanyi no gucana inyuma kandi abafitanye ibibazo bakiyambaza ubuyobozi aho kwihanira.

Related posts

ICC yatangaje ko abaturage baherutse kwicwa na FARDC i Goma basaga 163.

NDAGIJIMANA Flavien

Imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba iyanga muri iyi minsi mikuru.

NDAGIJIMANA Flavien

FDLR: Urunturuntu mu birindiro bya General Ntawunguka Omega. Menya ikibyihishe inyuma.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment