Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

RIB yafashe abakekwaho ubujura bwifashisha ikoranabuhanga kuri sitasiyo za lisansi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abagabo batatu bashinjwa ubujura bwa miliyoni zisaga 17 z’Amafaranga y’u Rwanda (17,000,000Frw) bakoresheje amayeri y’ikoranabuhanga kuri sitasiyo za lisansi zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Abo bafashwe ni Nsabimana Straton, uyoboye iryo tsinda, afatanyije na Ntagwabira Vincent na Mwesigye Paul. Uburyo bakoreshaga bwari ugushuka abakozi batanga lisansi, bakabasaba telefone zabo babeshya ko bifuza gusuzuma uburyo bwo kwishyura. Iyo bamaraga kubona telefone, bifashishaga application ya MTN MoMo Business Partner Portal, bagahita basaba ijambo ry’ibanga rishya kuri konti ya sitasiyo.

Ubwo buryo bwabahaga amahirwe yo guhindura umubare w’ibanga wa MoMo Pay, bagahita boherereza amafaranga kuri konti zabo batabifitiye uburenganzira. Ibi babikoze ku sitasiyo 9 zo mu turere twa Kigali, Nyagatare, Muhanga, Nyabihu na Huye, aho uko ari batatu bakekwaho kwiba amafaranga yose hamwe angana na 17,980,641 Frw.

RIB ibakurikiranyeho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, uburiganya mu kwiyitirira iby’abandi, ndetse no kwinjira mu makuru ya mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rurasaba abaturage kwirinda gutanga telefone zabo ku bantu batizewe, no gukaza umutekano w’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Aba bagabo batawe muri yombi bashinjwa kwiba za sitasiyo za lisansi zitandukanye mu gihugu.

Related posts

General Jeff Nyagah wayoboraga Ingabo za EAC muri DRC yeguye kubera impamvu zikomeye.

N. FLAVIEN

Abaturiye Nyiragongo basabwe kwitwararika mu gihe ikomeje kwiremamo ibikoma no gusohora imyotsi.

N. FLAVIEN

Bruce Melodie wagiye kuririmba mu Burundi ntiyemerewe gusohoka Umujyi wa Bujumbura.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777