Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Iyobokamana Politike

RGB yakuriye inzira ku murima aba Bishopu batandatu bashakaga guhirika Apôtre Gitwaza ku buyobozi.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwakuriye inzira ku murima aba Bishopu (Bishops) batandatu bari bafashe icyemezo cyo kuvana ku buyobozi bwa Zion Temple, intumwa y’Imana, Dr Paul Gitwaza, aho bari babikoze bisunze amategeko nyamara RGB nayo yifashishije amategeko ikaba yabatsembeye ko nta bubasha na mba bafite mu kunyeganyeza Intumwa y’Imana.

Mu ibaruwa yo Kuwa 18 Gashyantare 2022 yashyizweho umukono na Dr Usta Kayitesi uyobora RGB, uru rwego rwamenyesheje aba ba Bishopu batandatu ko icyemezo cyabo nta shingiro gifite kuko batari mu Nteko rusange mu gihe ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.

RGB yasabye inzego zitandukanye gukurikirana niba aba bagabo bubahirije iyi myanzuro, ndetse hakagenzurwa niba nta midugararo cyangwa imvururu bashobora guteza muri rubanda.

Aba bavugabutumwa batandatu bafite inyito (titles) za ba Bishops, mu ibaruwa banditse bandikiye Apôtre Dr Paul Gitwaza, bagaragaje ko bagize Inama y’Abashinze Zion Temple, maze basaba iyi Ntumwa y’Imana kuva ku buyobozi bw’iri torero, bayishinja ko iriyobora nk’akarima kayo yirengagije abo batangiranye.

Iyi baruwa yanditswe tariki ya 14 uku kwezi kwa Gashyantare 2022, igahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, igaragaraho imikono itandatu ya ba Bishopu bayanditse ari bo: Claude DJessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kakimunu.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, iyi baruwa yavuzweho byinshi, bamwe bati “burya koko aba bitwa abakozi b’Imana baratubeshya kuko batubwira kujya mu Ijuru nyamara bo bishakira indamu z’Isi”. Abandi bavuzeko nta kibazo babibonamo kuko ngo na Bibiliya ivuga ko hari abazaba ibyapa by’abandi. Ibi byose bakaba babishingira ku mvururu zikomeje kugaragara mu madini n’amatorero atandukanye, bikagaragarako abayayobora akenshi bapfa imitungo.

N’ubwo ariko aba ba Bishopu bo muri Zion Temple banditse bahirika ku buyobozi uyu mushumba uri mu bafite agatubutse mu Bayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda, amakuru avuga ko bose uko ari batandatu bahagaritswe na Gitwaza mu mwaka wa 2016 abashinja kugumuka, anasaba abakirisito ko abumva bashaka kubakurikira, bafata inzira bakagenda kuko imiryango ikinguye.

Ibaruwa yanditswe n’aba ba Bishopu (Bishops) bakanamenyesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe, ikaba yateshejwe agaciro na RGB, igaragaramo ko impamvu bifuza ko Gitwaza yegura, ari uko yagiye ahonyora amategeko ya Zion Temple akanarangwa n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza umutungo no kugira Zion Temple nk’akarima ke, akajya arangwa n’imyitwarire idakwiriye umukozi w’Imana.

Bagaragaje kandi ko Apôtre Paul Gitwaza amaze igihe kinini yarataye Itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo, aho bahisemo kumugaragariza ko akuwe ku buyobozi bw’iri torero ku mpamvu zirimo ubwibone no kubiba amacakubiri muri Zion Temple.

Guhangana mu madini n’amatorero si bishya mu Rwanda, kuko uretse Zion Temple n’aba batandatu, bimaze kumenyerwa aho buri mwaka cyangwa igihe runaka haba hatahiwe idini cyangwa Itorero runaka, gusa akenshi uku kutumvikana kukaba kugaragara mu bayobozi, ibintu bishimangira ko imitungo iva mu bayoboke yitwa ko ari iy’Imana ari yo bapfa kuko kuyisaranganya biba ikibazo cy’ingutu bamwe bagashinja abandi kurya bonyine kandi bose baragize uruhare mu kuyishaka.

Apôtre Dr Paul Gitwaza wagezwe amajanja n’aba Bishops batandatu/Photo Internet.

Related posts

Huye: Chorale Intumwazidacogora yo ku Nkombo yafashije abo mu Matyazo gusoza umwaka neza.

NDAGIJIMANA Flavien

Prof Jean Bosco Harelimana wayoboraga RCA yirukanwe kubera imiyoborere idahwitse.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yagose ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, FDLR na FARDC bahungira i Goma.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Pacifique Umutesi February 19, 2022 at 8:33 PM

Iyi ni intambara y’amaturo si impuhwe bafitiye abo bakuriye cg ubundi buhanga barushanwa. Nibareke Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ayobore kuko yabatanze umushi.

Reply

Leave a Comment