Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ibidukikije Politike Ubukungu

“Dukwiye kubana neza n’ibidukikije kuko ubuzima bwacu ari magiririrane”: Madamu Jeannette Kagame.

Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru mu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’Ingagi wabereye mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, yabwiye abari bateraniye aho ndetse n’abatuye Isi muri rusange kumva akamaro ingagi zifite kuko hari byinshi zihuje na muntu ndetse zikanagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.  

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ingagi zibaho mu buryo bujya kumera kimwe n’ubwa muntu kuko zifite uburyo bwiza zibaho mu muryango. Yavuze ko kandi usibye ibyo, zigira n’uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

A: “Ibidukikije ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga Isi yahura nako mu gihe tutitaye ku rusobe rw’ibinyabuzima mu buryo bukwiriye. Dusabwa kubana neza nabyo rero kuko ubuzima bwacu ari magiririrane”.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ati: “Nimwitegereze, abateraniye aha twese, duhujwe no kwizihiza uyu munsi ukomeye mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije. Ntawe bitanezeza kuba mu bigiramo uruhare”.

Akomeza avuga ko urwo ruhare rugaragarira mu kubungabunga ibidukikije, kwakira neza abasura u Rwanda no guhanga imirimo ishingiye ku bukerarugendo. Ati: “Umurimo mukora ni uwo gushimwa, muri ishema ry’igihugu cyacu ntimuzadohoke”.

Uyu muhango wo kwita abana b’ingagi ku nshuro ya 19, witabiriwe n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi barimo abamamaye mu bijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, abayobozi mu nzego zitandukanye, ba rwiyemezamirimo, ibyamamare mu muziki, umupira w’amaguru, sinema n’abandi.

Abise amazina abana b’ingagi 23 barimo Umunyabigwi wa Arsenal FC na Three Lions, Sol Campbell; Larry Green, uri mu Nama y’Ubutegetsi ya African Wildlife Foundation; Umuhoza Ineza Grace ufite Umuryango wihebeye kurengera Ibidukikije; Anders Holch Povlsen, Umushoramari ukomeye mu by’Imideli; Audrey Azoulay, Umuyobozi wa UNESCO n’abandi.

Amazina yatanzwe kuri uyu munsi ahanini yahujwe n’amateka ya bamwe muri bo nk’abo babanye, andi aganisha ku cyerekezo u Rwanda rwihaye mu rugendo rwarwo rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nk’imwe mu nkingi izafasha mu ntero igira iti “gusiga u Rwanda ari rwiza kurusha uko twarusanze”.

Abashyitsi bafashe ifoto y’urwibutso hamwe na nyakubahwa Jeannette Kagame.
Umwana muto wahawe kwita izina.
Abashyitsi bise amazina bari bambaye kinyarwanda kandi baberewe cyane.
Madame Jeannette Kagame hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Nyakubahwa madame Jeannette Kagame (First Lady) wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

Mu myambaro iteye amabengeza, baririmbye Indirimbo yubahiriza Igihugu hamwe n’imbaga y’abitabiriye.
Iyo zitaweho zikamwa amadovize.

Related posts

Isi iri mu kangaratete: Ibikubiye muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ikirere

NDAGIJIMANA Flavien

Umunyezamu wa Rayon Sport n’Amavubi Kwizera Olivier yatawe muri yombi.

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Basabwe gusigasira ibyagezweho bazirikana aho Igihugu cyavuye n’aho kigeze.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment