Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Afganistan: Zahinduye imirishyo mu gihe ingabo z’Abatalibani zikataje zerekeza Kabul

Perezida wa Afganistan Ashraf Ghani yakuyeho umuyobozi w’ingabo muri iki gihugu cyibasiwe bikomeye n’intambara y’Abatalibani bamaze gufata imijyi 6 ibarwa n’imirwamikuru y’intara hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Perezida Ashraf Ghani yirukanye uwari umugaba mukuru w’ingabo muri iki gihugu Jenerali Wali Ahmadzai, amusimbuza Jenerali Hibatullah Alizai wigeze kuba umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere.

Perezida Ashraf Ghani uri mu mazi abira yahisemo guhindura umuyobozi w’ingabo mbere y’uko atangira uruzinduko mu majyaruguru y’iki gihugu mu mugi wa Mazar-i-Sahrif, aho ari mu biganiro byihariye na Abdul Rashid Dostum ndetse na Atta Mohammad Noor, abayobozi b’abaturage muri uriya mugi.

Abdou Rachid Dostum wahoze mu ngabo z’iki gihugu yijeje ubufatanye mu kurwanya izi nyeshyamba agira ati “Abatalibani ni kenshi bagiye bagerageza kwinjira muri uyu mugi ariko tukababera ibamba. Ntabwo twabemerera gufata uyu mugi kuri iyi nshuro. Tugiye gufatanya kandi tuzabatsinda.”

Gen. Hibatullah Alizai, umuyobozi w’ingabo mushya
Gen. Wali Ahmadzai wasezerewe ku buyobozi bw’ingabo

Mu mpera z’umwaka wa 2018 nibwo hadutse intambara hagati y’inyeshyamba z’Abatalibani n’ingabo za Leta y’iki gihugu.

Izi nyeshamba zari zimaze imyaka igera kuri 20 zirukanwe ku butegetsi muri kiriya gihugu, nyuma yo gutsindwa urugamba na leta ya Kabul ibifashijwemo n’ingabo z’ibihugu by’amahanga, cyane cyane USA. Gusa ibintu byaje gusubira i Rudubi ubwo Amerika yatangaje ko igiye gucyura ingabo zayo zose.

Aganira na BBC, umujyanama wihariye wa perezida Ghani yemeje ko hari imiyji bamaze gutakaza ariko nta byacitse. Ati “Turi mu bihe bigoranye ariko ndabihamya ko bazakubitwa incuro bagasubira inyuma. Hari uduce tumwe Abatalibani bigaruriye,.. ndavuga uduce dukeya. Icy’ingenzi ni abaturage kandi abaturage bacu ntibabashaka. Baraje, baraje babone ko bakoze amakosa yo kudushotora.”

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare ba Amerika, bizafata igihe kinini Abatalibani kwigarurira umurwa mukuru Kabul Imirwano irakomeje kandi biragaragara ko Abatalibani bafite imbaraga. Ariko, bizafata igihe ktari munsi y’iminsi 90 kugirango bagere mu murwa mukuru Kabul.” Aganira na CBS. news

Abatalibani baragenzura igice cy’igihugu kinini, kingana na 65%

Mu gihe inyeshyamba z’Abatalibani zikomeje kwigarurira imigi myinshi ikomeye mu ntara zizwiho ibikorwa by’Ubucuruzi ndetse no kuba zikungahaye ku mabuye y’agaciro, kuri uyu wa gatatu imirwano ikaze yabereye mu mijyi ya Kandahar na Ghazni ho mu majyepfo y’uburasirazuba, gusa ingabo za leta ntizirayitsimbukamo.

Izi nyeshyamba zikomeje gusabwa n’ibihugu by’amahanga guhagarika imirwano, ntizikozwa iki cyifuzo cy’abo zita ba ‘Rwivanga’ gusa zikavuga ko zitazigera zirasa ku ngabo z’amahanga zirimo kuvana ibirindiro byazo muri iki gihugu.

Related posts

Imurora Jaffet yasezeye ku mupira w’amaguru mu mukino Musanze FC yatsinzemo Gorilla FC 2-0 (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyoboye inzibacyuho yatorewe kuyobora ADEPR nk’Umushumba Mukuru.

NDAGIJIMANA Flavien

BAL: Amakipe azakina umukino wa nyuma yamenyekanye (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment