Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ukraine: U Burusiya bukomeje gutakaza byihuse ahantu hanini bwari bwarigaruriye.

Perezida wa Ukraine yavuze ko abasirikare b’iki gihugu bafashe ahantu hanini kurushaho bahambuye Uburusiya, mu gihe bakomeje igitero cyabo cyo kubwigaranzura.

Volodymyr Zelensky yavuze ko muri uku kwezi kwa cyenda abasirikare ba Ukraine bafashe ubutaka buri ku buso bwa kilometero kare (km²) zirenga 6,000 babwambuye Uburusiya, mu burasirazuba no mu majyepfo.

Uburusiya bwemeye ko bwatakaje imijyi ikomeye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’akarere ka Kharkiv, mu cyo inzobere mu bya gisirikare zibona nk’ishobora kuba intambwe ikomeye muri iyi ntambara.

Uburusiya buvuga ko gusubira inyuma kw’abasirikare babwo muri ako karere mu minsi ya vuba aha ishize ari “ukwisuganya”, mu ntego yo kwibanda ku turere twa Luhansk na Donetsk two mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ibi Uburusiya buvuga byasuzuguwe n’imbere mu Burusiya, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Burusiya bavuga ko ibyo bivugwa ko ari ukuhava “biteye isoni”.

Avugana na BBC ku wa mbere nimugoroba, Mason Clark, wo mu kigo cyo muri Amerika cy’ubushakashatsi ku ntambara, Institute for the Study of War (ISW), yavuze ko ibi ari “ugukwira imishwaro [kwirukanka kw’abasirikare batsinzwe] kwuzuye” ku basirikare b’Uburusiya.

Avuga ko byabaye ngombwa ko basiga ibikoresho byinshi byabo.

Umunyamakuru wa BBC muri Ukraine, James Waterhouse nawe yavuze ko uku ari ugusubira inyuma kwa mbere gukomeye kw’abasirikare b’Uburusiya kuva haba igikorwa cyabo cyananiwe cyo hafi y’umurwa mukuru Kyiv mu mpera y’ukwezi kwa gatatu cyo kugerageza kuwufata.

Ku wa mbere nijoro, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yavuze ko abasirikare ba Ukraine bateye “intambwe ikomeye” mu gitero cyabo cyo kwigaranzura Uburusiya, ariko yongeraho ko hakiri kare guteganya uko bizarangira.

Blinken yagize ati: “Abarusiya baracyafite abasirikare benshi muri Ukraine hamwe n’ibikoresho n’intwaro n’amasasu. Bakomeje kubikoresha nta kurobanura atari gusa ku basirikare ba Ukraine ahubwo no ku bikorwaremezo bya gisivile nkuko twabibonye”.

Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yategetse abasirikare b’iki gihugu kugaba igitero gisesuye kuri Ukraine.

Uburusiya buracyagenzura hafi kimwe cya gatanu (1/5) cy’ubutaka bwa Ukraine.

Mu ijambo rye ryo mu buryo bwa videwo yavuze ku wa mbere nijoro, Perezida Zelensky yagize ati: “Kuva mu ntangiriro y’ukwezi kwa cyenda kugeza uyu munsi, abarwanyi b’intwari bacu bamaze kubohora km² zirenga 6,000 z’ubutaka bwa Ukraine – mu burasirazuba no mu majyepfo. Urugendo rw’abasirikare bacu rurakomeje”.

=================

Igitero cyo kwigaranzura Uburusiya kiri kwihuta kurusha uko byapanzwe.

Abasirikare ba Ukraine ku bimodoka bitamenwa n’amasasu/Photo Internet.

Ku wa kane w’icyumweru gishize, Perezida Zelensky yavuze ko abasirikare ba Ukraine bari bamaze kwisubiza km² 1,000, ariko kugeza ku cyumweru uwo mubare watangajwe wari wamaze kwikuba gatatu ugera kuri km² 3,000.

Zelensky yashimiye imitwe (amatsinda) myinshi y’ingabo za Ukraine yagize uruhare muri icyo gitero cyo kwigaranzura Uburusiya, avuga ko abarwanyi bayo ari “intwari za nyazo”.

Ntiyahishuye imijyi n’ibyaro bya Ukraine byabohowe.

Mbere yaho, igisirikare cy’Uburusiya cyari cyemeye ko abasirikare bacyo byabaye ngombwa ko bava mu mijyi ikomeye ya Balakliya, Izyum na Kupiansk yo mu karere ka Kharkiv.

Ubu Uburusiya bugenzura gusa agace gato k’uburasirazuba bw’ako karere.

Intambwe ikomeye, nubwo igenda gahoro yatangajwe ko yatewe n’abasirikare ba Ukraine no mu karere ka Kherson ko mu majyepfo, gahana imbibi n’umwigimbakirwa wa Crimea, Uburusiya bwiyometseho mu mwaka wa 2014 buwukuye kuri Ukraine.

Abategetsi bo mu gisirikare cy’Ubwongereza bavuga ko ibyo Ukraine yagezeho vuba aha bizagira “ingaruka zikomeye” ku buryo rusange bw’Uburusiya bw’imipangire y’urugamba.

Ariko Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, yashimangiye ko ibikorwa by’igisirikare cy’Uburusiya muri Ukraine bizakomeza “kugeza imirimo yose yiyemejwe mu ntangiriro” igezweho.

Uburusiya buvuga ko abasirikare babwo bakomeje kugaba ibitero by’indege muri utwo turere twisubijwe na Ukraine mu minsi ya vuba aha ishize.

Related posts

Lt Géneral Ndima uyobora Kivu ya Ruguru ashobora gufungwa azira kubeshya Tshisekedi ko azatsinda M23.

N. FLAVIEN

Alain Mukurarinda yagize icyo avuga ku izamurwa mu ntera rya Gen Mubarakh Muganga.

N. FLAVIEN

Ibinini bya buri munsi bishobora gusimburwa n’urushinge rugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777