Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Mozambique: Daniel Chapo yatorewe kuba Perezida wa Repubulika asimbuye Nyusi.

Komisiyo y’Amatora mu gihugu cya Mozambique yatangaje amajwi ya burundu agaragaza ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba tariki 09 Ukwakira 2024.

Iyi Komisiyi yatangaje ko Chapo yagize amajwi miliyoni 4,9 angana na 70,6% by’abatoye, Venancio Mandlane w’ishyaka Podemos agira amajwi 20,32% angana n’abantu miliyoni 1,4, Ossufo Momade wa Renamo agira 5,81%, naho Lutero Simango wa MDM agira 3,21%.

Kandidatire ya Chapo yashyigikiwe bigaragara na Perezida wa Mozambique ucyuye igihe, Filipe Jacinto Nyusi, kuko yamuherekezaga mu gihe yiyamamarizaga mu ntara zitandukanye zo muri iki gihugu.

Ni umunyapolitiki usanzwe agendera mu murongo wa Perezida Nyusi, cyane cyane nka politike y’ubufatanye hagati ya Mozambique n’u Rwanda mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

Ubwo Chapo yiyamamarizaga muri Cabo Delgado, yabwiye abaturage baho ko azongera imbaraga mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano waho, anakore ibishoboka kugira ngo imishinga ikomeye yahakorerwaga isubukurwe.

N’ubwo Komisiyo y’amatora yatangaje ibya burundu, intsinzi ya Chapo izemezwa bidasubirwaho n’akanama ka Mozambique gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga, uru akaba ari rwo rwego rufite ijambo rya nyuma ku byavuye mu matora nk’uko biri mu mategeko y’iki gihugu.

Uyu mugabo asanzwe akorana bya hafi na Perezida Nyusi usanzwe ari inshuti magara n’u Rwanda kuko yemera cyane ibyo Ingabo zarwo zamukoreye muri Cabo Delgado.

Related posts

Nyabihu: Urujijo ku makimbirane akomeje kuvugwa hagati ya Gitifu w’Akarere na Meya.

N. FLAVIEN

Imibiri y’abahitanywe n’impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu yashyinguwe.

KALISA

‘Jeto’ yaba igiye kwifashishwa n’abambuka umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777