Amizero
Ahabanza Hanze Politike Trending News

Israel: Umukuru wa Guverinoma Benjamin Netanyahu mu ihurizo rya politiki ikomeye

Nyuma yo gutsinda amatora y’abagize inteko ishinga amategeko hamwe n’ ishyaka rye Likud, Benjamin Netanyahu yasabwe na Perezida Reuven Rivlin gushyiraho guverinoma nshya ihuriweho na benshi mu batavuga rumwe n’uyu mugabo ushinjwa ruswa.

Abinyujije kuri Televiziyo y’Igihugu, kuri iki cyumweru, Perezida Reuven Rivlin, yasabye minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu gushyiraho guverinoma nshya bitarenze iminsi 28.

Perezida Reuven Rivlin wumvikanye adafitiye icyizere mbumbe Netanyahu yagize ati: “Kugeza ubu ntawe mbona mu bakandida dufite ushobora gushyiraho guverinoma ihuriweho na bose, ishobora kwemerwa n’inteko ishingamategeko. Ni umurimo utoroshye ariko kandi ntibivuze ko udashoboka. Ndacyafite icyizere ko bishoboka rwose”.

Birasa n’ibikomereye uyu mugabo umaze imyaka 11 ayoboye iki gihugu cy’igihangange ku Isi mu buryo bwa bucece, kuko mbere y’aya matora yitabye urukiko rukuru mu murwa Yerusalemu ngo yiregure ku byaha ashinjwa bya ruswa no kunyereza umutungo, we yigaramye bwimbi ahubwo agatunga urutoki bamwe mu bagize ubushinjacyaha gushaka gukora igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwe.

Ikigoranye kuri uyu mugabo wahinduye amateka ya guverinoma y’iki gihugu kuva yabaho, ni uko yahamagariwe gushyiraho guverinoma nshya bitarenze iminsi 28 uhereye kuri uyu wa mbere, mu gihe biteganyijwe ko yitaba urukiko ku nshuro ya 2 mu murwa mukuru Yerusalemu.

Agaruka ku gikorwa cya Reuven Rivlin, umwe mu batavuga rumwe na leta ya Yeruzalemu, Yair Lapid ukuriye ishyaka Yesh Atid-Telem yagize ati: “Nka Perezida akoze inshingano ze kuko nta yandi mahitamo yari afite, ariko gusubiza Netanyahu ku mwanya w’umukuru wa guverinoma ni igisebo ku gihugu cyacu”.

N’ubwo Perezida Reuven Rivlin asa n’uwakuye amaboko ku muyobozi we mu ishyaka bombi baturukamo, bamwe mu batavuga rumwe naryo ntibagaragaza neza uruhande bariho n’ubwo bitabajwe na Netanyahu.

Nyuma yo gutsinda amatora yo kuwa 23 Werurwe 2021, ishyaka Likud rya Benjamin Netanyahu rikegukana imyanya 52 kuri 120 y’abagize inteko ishingamategeko (Knesset), Netanyahu yahise ahamagarira bamwe mu batavuga rumwe nawe nka Naftali Bennett wahoze ari minisitiri w’ingabo ndetse n’inararibonye mu bya politiki y’iki gihugu Gideon Saar kumwiyungaho ariko ntibavuga mu buryo bweruye uruhande bahagazeho.

Umutego ukomeye kuri Netanyahu ni uko Bennett yijejwe na Lapid Yair uyobora ishyaka Yesh Atid-Telem ko igihe yaba agiriwe icyizere n’inteko ishingamategeko yamugira umukuru wa Guverinoma agasimbura Netanyahu.

Related posts

Ethiopia: Ingabo za Leta zisubije Imijyi ya Dessie na Kombolcha, Abiy akomeza kwerekana ubuhangage bwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Ntiduteze kuganira na M23, abo tuzasanga ari abanyekongo bazasubizwa mu buzima busanzwe “Tshisekedi”.

NDAGIJIMANA Flavien

Itariki nshya y’inama ya CHOGM igomba kubera mu Rwanda yatangajwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment