Amizero
COVID 19

Ingamba nshya zo kwirinda COVID-19: Uturere 8 n’umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo

Umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Nyakanga ni uko uturere 8 twiyongeraho umujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu rugo izamara iminsi 9, ni ukuvuga kuva ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga kugera ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021.

Uturere twashyizwe muri Guma mu rugo ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Uyu mwanzuro kandi uje nyuma yuko imibare y’abanduye COVID-19 irushijeho gutumbagira umunsi ku wundi muri two turere, nkuko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Iryo tangazo kandi rikomeza rigira riti: “Abaturage bose baributswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.”

Muri utu turere kandi ibikorwa nkenerwa by’ibanze nk’ahacururizwa ibiribwa, ahacururizwa imiti (farumasi) n’ibindi bizakomeza gukora ariko bikoresha 30% gusa y’abakozi bisanzwe bikoresha. Ibikorwa kandi byemerewe gukora muri utwo turere bigomba kujya biba byafunze bitarenze saa kumi n’imwe.

Muri utwo turere kandi amashuri yose na za kaminuza arafunze, uretse gusa abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta, aho amabwiriza abareba aratangwa na Minisiteri y’uburezi ku bufatanye n’izindi nzego bireba.

Ingendo mu buryo bwa rusange zirabujijwe. Moto n’amagare nabyo birabujijwe ariko bikaba bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

Ahandi hose hasigaye mu gihugu kandi ingendo zirabujijwe kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa kumi za mugitondo, ni mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi bigomba kujya biba byafunze bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ingendo zo kuva mu karere kamwe werekeza mu kandi ndetse n’ibirori bihuza abantu benshi nk’ubukwe ntibyemewe. Gushyingura byitabirwa n’abantu batarenze 15, ni mu gihe umubare w’abitabira ikiriyo utagomba kurenga 10.

Kugeza ubu muri ibi byumweru bibiri bibanza by’ukwezi kwa Nyakanga, mu Rwanda hamaze kugaragara abagera ku 10,761 banduye COVID-19, naho 160 bakaba bamaze guhitanwa nayo.

Related posts

Kamonyi: Mudugudu yafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu gukemura bimwe mu bibazo byatewe na Covid-19.

NDAGIJIMANA Flavien

Umukecuru w’imyaka 90 yanduye ubwoko bubiri bwa COVID-19 icyarimwe

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment