Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Ikipe y’u Rwanda Amavubi itsinzwe n’iya Uganda igumana umwanya wa nyuma muri iri tsinda.

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru- Amavubi, itsinzwe na Uganda Cranes ya Uganda, Igitego kimwe ku busa, mu mukino wo gushaka itike y’imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, Amavubi akomeza guherekeza abandi muri iri tsinda.

Kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00) kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, hatangiye umupira hagati y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda (Uganda Cranes). Igice cya mbere cyihariwe n’abasore b’u Rwanda bahanahanye neza, gusa mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ku makosa y’ab’inyuma b’u Rwanda, Uganda yaje kubona igitego cyayo, igitego rukumbi cya Uganda cyabonetse muri uyu mukino, cyinjiye ku munota wa 41 w’umukino cyinjijwe na Aziz Fahad.

Uyu wari umukino wa gatatu u Rwanda rukinnye, nyuma yo gutsindwa na Mali rukanganya na Kenya, bivuze ko rufite inota rimwe gusa ku manota 9. Nyuma y’uburwayi bwa Bizimana Djihad bwatumye atabasha kuza kwifatanya n’abandi, umutoza Mashami Vincent yamusimbuje Muhire Kevin udafite ikipe. Rafael York na we wakiniye bwambere Amavubi yabanje mu kibuga nyuma yo kubona ibyangombwa, ndetse agahita yitabira imyitozo.

Igice cya kabiri nta mpinduka zidasanzwe zabayemo, gusa Ikipe y’u Rwanda Amavubi yaje mu kibuga isa nk’iyacitse intege kuko byayisabye gukinira ku gitutu cya Uganda Cranes yakinaga imipira miremire bikagora Amavubi kujya kuri icyo gitutu.

Uyu mukino wabonetsemo amakarita atatu y’umuhondo, yose yahawe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Uganda kubera amakosa yo gukinira nabi abakinnyi b’Amavubi.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Uganda igize amanota 5, ikaba igiye kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza n’Amavubi muri Uganda ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.

Abakinnyi 11 b’amavubi babanje mu kibuga:

Mu izamu: Emery Mvuyekure Ba. myugariro 2 Omborenga Fitina 3 Imanishimwe Emmanuel 4 Rwatubyaye Abdoul 5 Salomon Nirisarike abakina hagati: 6 Niyonzima Olivier 7 Rafael York 8 Muhire Kevin, 9 Meddie Kagere 10 Haruna Niyonzima 11 Tuyisenge Jacques.

Umutoza Micho wa Uganda Cranes na Mashami Vincent w’Amavubi basuhukanije mbere y’umukino ndetse na nyuma yawo.
Ikipe ya Uganda yabanje mu kibuga.
Abakinnyi b’Amavubi.
Kagere Medie yagerageje biranga
Kapiteni Haruna ntako atagize ariko biranga.
Ishyaka ryari ryose muri uyu mukino.
Urutonde rw’abakinnyi ba Uganda.

Related posts

Uganda yafunguye ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

N. FLAVIEN

Kenya: Perezida Ruto yababajwe n’urupfu rwa General Ogolla hashyirwaho icyunamo mu gihugu hose.

N. FLAVIEN

Bushali agiye gushyira hanze EP yise “Kivuruga”

N. FLAVIEN

1 comment

Pascal October 8, 2021 at 7:01 AM

Umupira w’amaguru si ibintu byacu rwose !!! Mureke dushakire mu bindi naho ibi ni ibyo kuturwaza imitima gusa no kudusebya gusa. Leta izabanze ishake umutoza ubizi neza, noneho bashyireho uburyo buhamye bwo gutoranya abakinnyi bakuremo ikimenyane na munshyiriremo

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777