Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

DR Congo yahakanye yivuye inyuma ibyo kugaba igitero ku basirikare b’u Rwanda.

Nyuma y’uko Igisirikare cy’u Rwanda, RDF gisohoye itangazo rivuga ko ahagana saa kumi n’igice z’igitondo (4h30), kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zinjiye ku butaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda na DR Congo mu Karere ka Rusizi, zigatangira kurasa ku bashinzwe kurinda umupaka ku ruhande rw’u Rwanda, uruhande rwa DR Congo narwo rwasohoye irindi rivuguruza ibyatangajwe n’uruhande rw’u Rwanda.

Iri tangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF rivuga ko abasirikare bagize icyitwa ‘Section’; ni ukuvuga hagati ya 12 na 14 binjiye ku butaka butagira nyirabwo “The No Man’s Land” cyangwa “Zone Neutre” hagati y’u Rwanda na DR Congo ku mupaka wo mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, zitangira kurasa ku bashinzwe kurinda umupaka, inzego z’umutekano z’u Rwanda zirabasubiza ngo ni ko gusubirayo shishi itabona.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ihana imbibi n’u Rwanda nabwo bwasohoye itangazo rivuga ko ibivugwa n’Igisirikare cy’u Rwanda ari ibirego by’ibinyoma.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’iyi Ntara, Theo Ngwabidje Kasi, rivuga ko icyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023 ari ukurasana kwa Polisi n’ingabo (bya DR Congo) n’umutwe w’abagizi ba nabi bariho bahunga nyuma yo kugerageza gukorera muri quartier yegereye umupaka.

Iri tangazo rivuga ko ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zitigeze zirenga ubutaka butagira nyirabwo (zone neutre) yo ku mupaka, cyangwa se ngo zirase zerekeza mu Rwanda.

Si ubwa mbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishotoye u Rwanda kuko ari kenshi abasirikare bayo bagiye bambuka imbibi bakarasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda kandi akenshi DR Congo ikabihakana.

Ibiherutse mu gihe cya vuba, ni indege y’intambara ya DR Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yinjiye mu kirere cy’u Rwanda mu Karere ka Rubavu inshuro ebyiri zose, gusa ku nshuro ya gatatu ho iraswa na misile za RDF z’ubwirinzi bwo mu kirere, gusa ku bw’amahirwe igwa i Goma aho yazimijwe na MONUSCO ariko yangirika uruhande rw’iburyo.

Itangazo ryasohowe n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri DR Congo.
Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF
Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC ku rugamba aho zihanganye na M23 mu bice bya Sake /Photo Internet.

Related posts

Padiri mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda yagonzwe n’igikamyo ahita apfa.

N. FLAVIEN

Karongi: Umuyobozi w’Akarere n’abandi bakozi bagera kuri 15 basezeye ku mirimo.

N. FLAVIEN

Ishyaka NRM ryemeje Perezida Museveni kuziyamamariza manda ya munani.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777