Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Basketball: Incamake ku gikombe cya BAL gihatanirwa ku nshuro ya mbere

Dore ibintu by’ingenzi wamenya ku irushanwa Basketball African League rihatanirwa i Kigali ku nshuro yaryo ya mbere kuva kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021 kugera tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Ku matariki ya 16-30 Gicurasi 2021, i Kigali mu Rwanda harabera imikino ya nyuma y’irushanwa BAL (Basketball Africa League), irushanwa rirahuza amakipe (Clubs) 12 ya mbere muri Africa nyuma y’imikino y’amajonjora yabereye mu mijyi itandukanye yo mu bihugu by’Afurika yabaye mu byiciro bibiri mu mwaka wa 2019.

Iri rushanwa ritegurwa na NBA ifatanyije na FIBA Africa niryo ryasimbuye irushanwa ligue des champions ryahuzaga amakipe yabaye ayambere iwayo. Iri rushanwa rigamije kuzamura impano no kumenyekanisha umukino wa Basketball, ryagombaga kubera mu migi ya Kigali, Dakar, Luanda, Logos, Cairo, Monastir  ndetse na Sale ariko kubera ingamba zo kwirinda Covid 19 imikino yose ishyirwa I Kigali.

Amakipe 12 yabonye itike yo gukina iyi mikino agashyirwa mu matsinda 3 ni AS Douanes (Senegal),GNBC(Madagascar), Petro de Luanda (Angola),FAP (Cameroon), Rivers Hoopers(Nigeria), AS Police (Mali), Patriots BBC(Rwanda), AS Salé (Morocco), US Monastir(Tunisia), GSP (Algeria), Zamalek (Egypt) na Ferroviàrio de Maputo (Mozambique).

Umukino utangiza irushanwa rya BAL uzahuza Patriots BBC yo mu Rwanda na River Hoopers yo muri Nigeria kuri iki cyumeru tariki 16 Gicurasi 2021 saa kumi z’umugoroba muri Kigali Arena, umukino uza no kwerekanwa na Televiziyo y’u Rwanda RTV ndetse na KC2.

Kubera ingamba zo kwirinda Covid19, umubare muke w’abafana bamerewe kureba irushanwa bagomba kuba bipimishije ndetse bakagura amatike hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu gihe imikino iri kuba abafana  bagomba kwambara agapfukamunwa ndetse bagahana intera ya metero 2.

Usibye umuraperi Jermaine Cole w’umunya-America uzaba akinira Patriots BBC , iri rushanwa rizerekanwa na za televiziyo zikomeye ku isi nka ESPN, CANAL+, beIN SPORTS, NBA TV, Tencent Video, TSN, American Forces Network na Voice of America mu ndimi 15 rizitabirwa n’ibyamamare muri muzika nka Ciara, Eazi, Mohombi, Dj Ivy Poison ndetse n’ababyinnyi batoranyijwe bazwi kw’izina rya pom pom Girls baturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika

Abakinnyi 154 bakomoka mu bihugu 24 nibo bazitabira iri rushanwa rikinwe bwa mbere muri Africa. Buri kipe yemerewe abakinnyi 4 batari abenegihugu muri 13 bagaragajwe mbere y’uko iri rushanwa ritangira. Abayobozi, abakozi bagera ku 150 basanzwe bakora mu irushanwa rya NBA nibo batoranyijwe kuza kuyobora iri rushanwa.

Inararibonye ikomeye iza kugaragara muri iri rushanwa ni umunya-Nigeria Ben Uzoh niwe mukinnyi wenyine uzakira iri rushanwa yarakinnye NBA (Cavariers na Toronto raptors). Hari kandi abakinnyi  nka Brandon Jay Costner na Prince Ibeh ba Patriots BBC; Myck Kabongo na Demarcus Holland ba Ferroviàrio de Maputo, Ibrahima Thomas wa AS Police; Uzoh, Taren Sullivan na Robert Christopher Daniels ba Rivers Hoopers; ndetse na Ater Majok wa  US Monastir bakinnye muri NBA G League.

13 Patriots BBC ihagarariye u Rwanda izifashisha muri iri rushanwa
Ingengabihe y’imikino ya BAL
Ingengabihe y’imikino ya BAL

Related posts

Rubavu: Polisi yamuruye abaturage ku ikamyo itwaye inzoga za Bralirwa yaguye mu muhanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Bujumbura: Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yategetse impande zihanganye muri DRC guhagarika imirwano.

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR: Impinduka zahereye hejuru zigeze ku midugudu nayo yahise ihindurirwa inyito.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment