Amizero
Uncategorized

US: Drake na Post Malone ku rutonde rw’abahanzi binjije menshi muri 2020

Uru rutonde ruriho abahanzi 40, rukorwa buri mwaka na Billboard Magazine, rwerekana abahanzi binjije amafaranga menshi binyuze mu bikorwa bitandukanye. Uyu mwaka wa 2020 wajemo umwihariko kuko nta bitaramo abahanzi babashije gukora, ndetse n’abagaragaye kuri uru rutonde ahanini amafaranga binjije akaba yaravuye mu kuba  umuziki wabo wumvirwa kuri murandasi.

Uru rutonde kandi ruriho ahanini abahanzi bakora injyana ya Hip Hop n’abakora R&B, kuko byibura kimwe cya gatatu cy’abaruriho babarizwa muri ibyo byiciro byombi. Ndetse no mu icumbi ba mbere hakabaharimo bane bo muri izo ngeri aribo: Drake, Post Malone, YoungBoy Never Broke Again ndetse na Lil Baby.

Ku mwanya wa mbere w’uru rutonde rw’abinjije akayabo, hari Taylor Swift winjije miliyoni 23.8 z’Amadorali. Akurikiye na Post Malone ku mwanya wa kabiri, umwanya agezeho avuye ku wa gatandatu yariho umwaka ushize. Muri uyu mwaka Post Malone akaba yarinjije Miliyoni 23.2 z’amadorali. Muri aya mafaranga yinjijwe na Post Malone, harimo miliyoni 14.2 z’amadorali yinjije mu bitaramo mbere yuko gahunda ya Guma mu rugo itangira ndetse na Miliyoni 2 z’amadorali zavuye ku gitabo yanditse.

Nubwo atari yasohora album ye Certified Lover Boy itegerejwe na benshi, Drake ari ku mwanya wa gatandatu kuri uru rutonde, aho yinjije miliyoni 14.2 z’amadorali. Muri zo, miliyoni 11.7 z’amadorali zavuye mu kuba ibihangano bye abantu barabirebeye kuri murandasi, dore ko ibihangano bye byarebwe inshuro miliyari 8, bituma aba uwa kabiri mu barebwe cyane kuri murandasi inyuma ya Taylor Swift. ikinyamakuru rap-up cyandika ku myidagaduro ari nacyo dukesha iyi nkuru cyanatagaje ko kuri uyu wa Gatanu Drake arashyira hanze urukweto rwo mu bwoko bwa Air Force 1 yakoze ku bufanye na sosiyete ya Nike, urukweto bahaye izina rya Air Force 1 Low

Inkweto Drake agiye gushyira ku isoko ku bufatanye n’uruganda rwa Nike

Ku mwanya wa cumi hari Lil Baby winjije miliyoni 11.7 z’amadorali. Kurebwa kw’ibihangano bye kuri murandasi byamwinjirije miliyoni 9.1 z’amadorali, ahanini biturutse kuri album ye My Turn, aho indirimbo 12 mu ziyiriho zose zagiriye rimwe ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Billboard Hot 100). Andi miliyoni 2.2 z’amadorali yavuye mu gitabo yanditse, 253,000 y’amadorali ava mu bitaramo bibiri yakoze.

Mu bandi bari kuri uru rutonde harimo The Weekend uri ku mwanya wa 11 aho yinjije miliyoni 10.4 z’amadorali, Eminem ari ku mwanya wa 14, yinjije miliyoni 9.7 z’amadorali. Kanye West ari ku mwanya wa 30 akaba yarinjije miliyoni 6.3 z’amadorali.

Related posts

reasoning better Fishing reels Internet casino Virtually no Downpayment Discount codes ᗎ Feb 2022

NDAGIJIMANA Flavien

Bao Gambling house Certainly no Lodge Online codes >twenty No charge Rotates! + Review 2022

NDAGIJIMANA Flavien

On line casino Zero Pay in Extra 2022

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment