Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Imyidagaduro Umutekano

WhatsApp, Facebook na Instagram zongeye gukora nyuma y’amasaha zihagaze. Ibihombo by’ama Miliyali y’Amadorali !!.

Imbuga nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma yuko zimaze amasaha hafi atandatu zidakora, nkuko ubuyobozi bwa Facebook bubivuga.

Iyi kompanyi yo muri Amerika ivuga ko icyo kibazo cyari cyatewe n’impinduka mu mikorere itagenze neza.

Izo serivisi uko ari eshatu ni iza kompanyi Facebook. Muri icyo gihe ntizashoboraga kugerwaho kuri mudasobwa cyangwa kuri ‘apps’ zo kuri telefone zigezweho.

Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw’imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 byo kubura izo serivisi ndetse ngo Miliyali zisaga 7$ z’ibihombo kuri Facebook zikaba arizo zimaze kubarurwa.

Izo mbuga zahagaze gukora ahagana saa kumi z’umugoroba ku isaha mpuzamahanga ya GMT (16:00 GMT), ni ukuvuga ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi nk’uko byanditswe na BBC.

Abazikoresha bongeye gutangira gushobora kuzikoresha mu masaha ya saa yine z’ijoro (22:00 GMT), ni ukuvuga mu ma saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, Facebook yavuze ko iyo mpinduka mu mikorere itagenze neza yagize ingaruka ku bikoresho by’imbere no muri ‘systems’ za Facebook, ibyo bikaba byatumye amagerageza yo gucyemura ikibazo agorana.

Yongeyeho ko “nta gihamya igaragaza ko amakuru y’abakoresha urubuga yahungabanyijwe n’uku guhagarara gukora”.

Ku wa mbere, Facebook yatangaje ubutumwa kuri Twitter isaba imbabazi abagizweho ingaruka n’uko kureka gukora kwayo.

Guhagarara gukora kumara igihe kirekire gutyo ntigukunze kubaho. Mu 2019, ikibazo cyateje Facebook n’izindi ‘apps’ kudakora henshi ku isi mu gihe cy’amasaha arenga 14.

Kompanyi nyinshi z’ikoranabuhanga, zirimo nka Reddit na Twitter, zateye urwenya ku kibazo Facebook yari yahuye na cyo – bituma izo ‘apps’ ziyisubiza. Nka Twitter, isa nk’iyumvikanisha ko yari yo ahanini isigaye ikurikiwe, yagize iti: “nsuhuje urebye buri muntu wese”.

Related posts

Rubavu: Polisi yamuruye abaturage ku ikamyo itwaye inzoga za Bralirwa yaguye mu muhanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Covid-19: U Rwanda ruratangira kwakira inkingo zo muri gahunda ya Covax muri iki cyumweru.

NDAGIJIMANA Flavien

Cameroun na Mali zabimburiye andi makipe kugera muri ½ cy’irangiza rya CHAN 2020.

sp

Leave a Comment