Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Kwamamaza Politike Ubukungu Uburezi

Umuco w’amarushanwa muri Wisdom Schools, intandaro yo kudidibuza indimi mpuzamahanga mu ruhame badategwa[AMAFOTO].

Wisdom Schools nka kimwe mu bigo bimaze kubaka izina mu Rwanda no mu mahanga mu burezi, kuri ubu ishyize imbere ihame ryo kurushanwa kuvuga neza mu ruhame udategwa kuko ngo ari ipfundo ryo gutinyuka kuvuga mu rurimi urwo ari rwo rwose, kandi bigakorwa neza cyane kuko uvuga aba yaramenyereye kuvugira imbere y’imbaga.

Umuco wo kurushanwa si uwa none muri Wisdom, kuko no mu mpera za 2021 iri shuri ryitabiriye amarushanwa mpuzamahanga mu kuvuga neza icyongereza yabereye i Dubai, imyanya itatu ya mbere yose ikegukanwa n’abana b’u Rwanda, by’umwihariko Wisdom Schools kuko ari yo yitabiriye ihagarariye Igihugu. Kuba barabaye aba mbere ku Isi nzima, ngo byatumye bumvako iyi ntambwe idakwiye gusubira inyuma, maze ngo biyemeza kubyinjiza mu bindi byiza byinshi basanganwe.

Ubwo bari mu marushanwa y’ishuri ategura andi mpuzamahanga bazitabira mu mezi macye ari imbere, bamwe mu banyeshuri ba Wisdom Schools, bemeje ko aya marushanwa arushaho kububakamo icyizere ntagereranywa, bigatuma baba intyoza mu kuvugira mu ruhame ari nako barushaho kunguka amagambo mashya, bikabasunikira ku kuba intyoza mu kuvuga badategwa; ikinyarwanda, icyongereza, igishinwa, igifaransa ndetse n’igiswayire.

Dushime Agatesi Samulla wiga kuri Wisdom, ati: “Aya marushanwa adufasha kwigirira icyizere imbere y’abantu tukavuga nta mususu, bityo tukarushaho gukomeza gutwara tiara tumurikira abandi kuko mubizi neza ko tuyoboye”.

Ibi kandi bishimangirwa na mugenzi we Kimenyi Pacifique, wemezako aya marushanwa yaje akenewe. Ati: “Adufasha kwitinyuka kuvugira imbere y’abantu benshi no kumenya amagambo mashyashya, bikaturemamo umuco wo kuvuga tudategwa mu rurimi urwo ari rwo rwose”.

Imanzi Nicia we wemeza ko byamutinyuye akaba yumva azakora umwuga wo gutangaza amakuru, avuga ko ntako bisa kwiga ku kigo cyiza  nka Wisdom. Ati: “Rwose njye ntababeshye numva nzakora umwuga nk’uwanyu (itangazamakuru) kuko aya marushanwa yatumye ndushaho kumenya neza impano yanjye, kuko nabonye ko nshobora kuvuga neza ntategwa, yaba kuri Radio, Televiziyo ndetse no mu ruhame aho biri ngombwa nko mu gihe  naba mbaye umuyobozi runaka”.

Ibyo aba bana bavuga, bishimangirwa na bwana Kibazayire Fidele, umubyeyi urerera muri Wisdom School na mugenzi we Niwemukobwa Nicole, bombi bemezako kuba barahisemo iki kigo bumva bataribeshye, kuko uretse amasomo asanzwe biga, haniyongeraho uyu muco wo kurushanwa mu kuvuga indimi mu ruhame, ibintu bemeza ko abana babo byabubatsemo icyizere ntagereranywa, kuri ubu bakaba bari ku rwego rwo guhatana ku Isi hose kandi bagatsinda nkuko binashimangirwa na Kwizera Gasasira Innocent, umwarimu ushinzwe amashuri y’inshuke, icyongereza no gutegura aya marushanwa muri Wisdom Schools, wemezako intego nyamukuru ari ukugira abana bazi indimi, bikerekanwa n’uburyo bazivuga badategwa.

Umuyobozi wa Wisdom Schools/Photo Archive

Umuyobozi wa Wisdom Schools, ni bwana Nduwayesu Elie. Avugako umwuga w’uburezi ari umwuga usaba gutekereza cyane kandi ugatekereza ku bifite umumaro kurusha ibindi ndetse binajyanye n’igihe. Yemezako kuba abana bo mu bigo byose bya Wisdom uko ari bine bahurira mu marushanwa yo kuvuga indimi mu ruhame, bibafasha gutinyuka. Ati: “Uyu munsi twari mu marushanwa yo kuvuga indimi mu ruhame aho abana bacu bo muri Wisdom Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu bahuriyre hano barushanwa mu kuvuga ikinyarwanda, igifaransa, igishinwa n’icyongereza kuko ari zo ndimi twigisha. Impamvu yabyo rero ni ukubategurira amarushanwa kuko bibafasha mu kuzamura urwego bikabafasha mu kumenya neza ibyo biga, bakora ubushakashatsi, bakabaza abarimu babo amagambo menshi azamufasha mu buzima buri imbere”.

Bwana Elie, yavuzeko kandi nyuma yuko WISDOM School igiye mu marushanwa i Dubai, yamenyekanye ku Isi yose ubu ikaba iri gutumirwa mu Bihugu bitandukanye birimo: Canada, Ubwongereza, Ubudage ndetse n’i Dubai ngo bakazasubirayo.

Wisdom Schools ni urukomatanyo rw’ibigo, byose bifite intego yo kurera umwana akagera ku rwego mpuzamahanga. Ifite ibigo bine ari byo: Wisdom School Burera, Wisdom School Musanze ari nacyo cyicaro gikuru, Wisdom School Nyabihu na  Wisdom School Rubavu. Abana barushanyijwe kuri iki cyumweru tariki 06 Werurwe bageraga hafi kuri 250, abahembwe bakaba ari 18 bahawe ibihembo bitandukanye birimo ibikombe, imidari n’amafaranga.

AMAFOTO AGARAGAZA UMUHANGO:

Inyubako za Wisdom School Musanze.
Bahawe ibikombe kuko bitwaye neza mu cyongereza.
Imanzi Nicia uvuga ko azakora umwuga w’itangazamakuru.
Uwabaye uwa mbere mu kinyarwanda ari kumwe n’abarimu be
Kimenyi Pacifique
Uwabaye uwa mbere mu gishinwa
Dushime Agatesi Samulla
Bavugiraga imbere y’abantu basaga 600.
Morale yari yose muri bagenzi babo.
Bagenzi babo bari bitabiriye aya marushanwa.
Ibikombe bitatu abana biga kuri Wisdom bakuye i Dubai

Related posts

Ibisobanuro by’izina Hubert, umuhungu w’ubuntu n’urugwiro.

NDAGIJIMANA Flavien

Itangazo ryo kurangisha Ndahiriwe Epaphrodite uri mu kigero cy’imyaka 17 wabuze.

NDAGIJIMANA Flavien

Tanzaniya na Kenya basinyanye amasezerano y’umuyoboro wa Gaze ubahuza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment