Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwamamaza Uburezi

Ubutumwa bwa Wisdom Schools ku babyeyi bifuza ko abana babo bahabwa uburezi mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’Ishuri ritanga uburezi mpuzamahanga rya Wisdom Schools, buramenyesha ababyeyi bose bifuza ko abana babo bafashwa kumenya impano zabo n’icyo baremewe n’Uwiteka Imana bituma bagira ikinyabupfura mu byo bakora kugira ngo bagere ku ntego, bahabwa uburezi butuma baba mpuzamahanga ko bazana abana babo muri Wisdom Schools ifite amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye mu cyiciro cya mbere (O’level ) n’icya kabiri (A’level) mu mashami meza ya Sciences.

Mu kiganiro yagiranye na WWW.AMIZERO.RW kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, umuyobozi mukuru wa Wisdom Schools, mwalimu Nduwayesu Elie, yasabye ababyeyi kumenya guhitamo, asaba ko abashaka gutegurira abana babo kuzabona amahirwe yo kujya kwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru mpuzamahanga mu bihugu bya USA, Canada, Australia, UK n’ahandi, bazana abana babo muri Wisdom High School.

Nduwayesu Elie yavuze ko uretse amashuri y’inshuke n’abanza, bafite icyiciro rusange cy’ayisumbuye ndetse n’icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye mu mashami ya: Associate Nursing Program, Accounting, Technical Secondary School ( TSS/TVET): Multimedia, Food and Beverage Operations, Soft ware and Internet Operations. Muri macye bakaba bafite amashami (Combinations) yose ya Sciences uko ari arindwi.

Tumubajije ibanga bakoresha kugirango bagere ku nstinzi ihanitse (100%) nk’uko byagenze mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PNLE) ndetse n’ibisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu mwaka wa 2023/2024, Nduwayesu Elie yavuze ko ibanga ari ugukorera hamwe nk’ikipe (Teamwork), bagahora bafasha abana ari nako babatoza umuco wo kwiremamo icyizere bityo bagakurana intsinzi muri abo ariko atari ku cyizere gusa ahubwo banuzuye kubera impamba ihagije bahabwa n’abarezi bari ku rwego mpuzamahanga.

Kubera ubudasa bamaze kugira ku rwego mpuzamahanga, Wisdom Schools bamaze amezi macye bemerewe n’Umuryango w’Abanyamerika ‘College Board’ umaze imyaka 120 uhuza amashuri makuru na za Kaminuza zikomeye hirya no hino ku Isi ndetse n’amashuri yisumbuye, ubu abarangiza umwaka Gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6) bakaba bemerewe gusaba bakayigamo, aho bifashisha Code 392605, kuko iyo bakubajije bashyiramo iyi kode bakabona ari WISDOM bagahita bakubaza amanota, basanga ari meza banaguha buruse kuko urwego rw’ibyo biga ari mpuzamahanga.

Kugirango Wisdom Schools bemererwe kwinjira muri uyu muryango mpuzamahanga w’abanyamerika uhuza amashuri makuru na Kaminuza zikomeye ku Isi ndetse n’amashuri yisumbuye, ‘College Board’, habanje imyaka itatu yo gusuzuma ubumenyi butangirwa muri Wisdom Schools, bamaze kubona ko ari mpuzamahanga babemerera kujya bakira abanyeshuri babo mu mashuri makuru na Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Canada ndetse n’Ubwongereza.

Wisdom Schools ni urukomatane rw’amashami yibarutswe na Wisdom School Musanze yatangiye mu mwaka wa 2008. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya itanga uburezi bufite ireme ntagereranywa ku mashami yayo ari hirya no hino mu gihugu, aho abana ba Wisdom Schools ubabwirwa n’indangagaciro zuje umuco nyarwanda, isuku, kudidibuza indimi mpuzamahanga nk’icyongereza, igifaransa tutibagiwe n’igishinwa kimaze kuba umwihariko wabo.

Umuyobozi mukuru wa Wisdom Schools akaba ari nawe wayishinze.

Kwandika abanyeshuri bashya biri gukorerwa ku mashami ya Wisdom Schools mu gihugu hose, ukaba wanahamagara cyangwa ukandikira mwalimu Nduwayesu Elie kuri: +250 788 478 469 ku bindi bisobanuro.

Related posts

Nubwo yakatiwe igifungo cy’umwaka ashobora kutazigera yinjira muri gereza: Nicolas Sarkozy

N. FLAVIEN

Maj Gen Peter Cirimwami wahahamuwe na M23 yahawe kuyobora “Operasiyo muri Kivu ya Ruguru”.

N. FLAVIEN

Ibyago bishobora kukubaho niba urara wambaye ikariso.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777