Nyuma y’uko Uganda igaragaje ubushake mu gukemura ibibazo byari byatumye umupaka ufungwa, ibinyujije mu itangazo yasohoye, Leta y’u Rwanda yatangaje ko kuva kuwa Mbere tariki 31 Mutarama, Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda uzafungurwa.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, rivuga ko nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, “Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka.”
Ryakomeje rivuga ko icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 31 Mutarama 2022. “Guverinoma y’u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y’u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022.”
Nk’uko bimeze ku yindi mipaka, ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zizubahirizwa no ku Mupaka wa Gatuna: “Nk’uko bimeze ku yindi mipaka yo ku butaka, inzego z’ubuzima hagati y’u Rwanda na Uganda zizakomeza gukorera hamwe mu gushyiraho ingamba zorohereza urujya n’uruza rw’abantu hashingiye ku bihe bya Covid-19.”
Iri tangazo kandi rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no gukomeza gukemura ibibazo biri hagati y’impande zombi, iki cyemezo kikaba kigamije kwihutisha ibikorwa byo gukemura ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.
Itangazo riragira riti: “Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y’u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko itangazo ry’uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.”
Umupaka wa Gatuna wafunzwe mu 2019 nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko Uganda ishyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo, ndetse igafunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera.
Icyo gihe u Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo yo kwirinda kujya muri Uganda ‘kuko rudafite ubushobozi bwo kubarindirayo’.
Iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye kuko u Rwanda na Uganda ari Ibihugu byabanye kuva kera, ku buryo bidatangaje kuba umuryango umwe waba ufite abavandimwe mu bihugu byombi.
Uretse imibanire, kutumvikana hagati y’Ibihugu byombi byagize ingaruka zikomeye mu bucuruzi bwavuye ku gaciro ka miliyoni 250$ mu 2018 bukagera ku gaciro ka miliyoni 10$ gusa nk’uko tubikesha Igihe.
Ku itariki ya 22 Mutarama, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzindiko rudasanzwe mu Rwanda aho yaganiriye na Perezida Kagame mu biganiro byamaze umwanya munini, amakuru akavuga ko impande zombi zishimiye ibyavuye muri ibyo biganiro ndetse ko byatumye ’haterwa indi ntambwe mu gucyemura ibibazo bihari’.
Mbere y’uruzindiko rwa Lt Gen Muhoozi, impande zombi zari zagerageje kumvikana binyuze mu buhuza bwari buhagarariwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola ariko ntibyagira icyo bitanga gifatika.
Icyakora nubwo ibihugu byombi byari bifitanye ibibazo bikomeye, nta na rimwe uruhande rumwe rwigeze ruvuga ko rutazigera rwumvikana n’urundi, ndetse ntabwo ibihugu byombi byigeze bicana umubano ushingiye kuri dipolomasi na za ambasade, byumvikanisha ko buri ruhande rwari rwiteguye ko ibintu bishobora gusubira mu buryo.



1 comment
Imana ishimwe cyane ko yongeye kwigaragariza Ibihugu byacu ahari umwijima hakamurikirwa n’umucyo. Ni byiza ko abavandimwe baturana bahuje !!