Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News Ubutabera

U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 muri Afurika mu kurwanya ruswa

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku gipimo cy’uko ruswa ibonwa n’abaturage mu nzego za Leta (CPI) bwo mu mwaka wa 2025, bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (TIR) , bugaragaza ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu guhangana na ruswa. Muri uyu mwaka, rwaje ku mwanya wa gatatu ku mugabane wa Afurika no ku wa 41 ku rwego rw’isi, rufite amanota 58%.

Ibi byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubwo ishami ry’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (TIR) ryamurikaga ku mugaragaro ibyavuye muri ubu bushakashatsi. U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri ugereranyije n’umwaka wabanje, aho rwari ku mwanya wa 43 rufite amanota 57%. Kuba rugeze ku manota 58% ni amateka mashya, kuko ari bwo bwa mbere rubigezeho kuva rutangiye gushyirwa muri ibi bipimo.

TI Rwanda yagaragaje ko iri zamuka rifite igisobanuro gikomeye ku rugendo rw’u Rwanda mu kwimakaza imiyoborere myiza no kurwanya ruswa. Uvuye ku manota 52% rwari rufite mu mwaka wabanje, kugera kuri 58% bigaragaza imbaraga zashyizwe mu gukumira no kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye.

Mu bihugu 182 byakoreweho ubu bushakashatsi ku Isi, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika runganya amanota na Botswana. Seychelles ni yo iyoboye umugabane n’amanota 68%, igakurikirwa na Cape Verde ifite 62%. Ibi bishyira u Rwanda mu bihugu bike byo muri Afurika bifite amanota ari hejuru cyane ugereranyije n’impuzandengo y’umugabane.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appollinaire, yavuze ko nubwo intambwe imaze guterwa ishimishije, hakiri imbogamizi zigomba kwitabwaho. Yagaragaje ko hari aho abaturage bagihura na ruswa mu itangwa rya serivisi zimwe na zimwe, ariko ashimangira ko inzego za Leta zikomeje kugaragaza ubushake bwo gufatanya n’imiryango itari iya Leta mu kuyirwanya.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, rukomeje kuza ku isonga mu kurwanya ruswa. Tanzania iza ku mwanya wa 84 ku Isi n’amanota 40%, Kenya ku mwanya wa 130 n’amanota 30%, Uganda ku wa 148 n’amanota 25%, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 163 n’amanota 20%, mu gihe u Burundi buza ku wa 167 n’amanota 17%. Ibi bigaragaza itandukaniro rinini mu rwego rwo kurwanya ruswa hagati y’u Rwanda n’ibihugu byinshi bituranye.

Mupiganyi yavuze ko kuba u Rwanda ruturanye n’ibihugu bifite amanota make bishobora kuba imbogamizi, ariko ashimangira ko ikiruta byose ari ubushake bwa politiki n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye. Yagaragaje ko mu Rwanda, inzego za Leta zitabira ibikorwa byo kurwanya ruswa no kuganira ku bibazo biyivugwaho, mu gihe hari ibindi bihugu aho usanga ubufatanye nk’ubwo butagaragara.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, na we yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ruswa. Yagaragaje ko intego ari ukuzamura amanota nibura akagera kuri 60% mu mwaka utaha, anasobanura ko ibyavuye mu bushakashatsi bifasha kumenya aho imbaraga zikwiye gushyirwa, cyane cyane mu gukangurira abaturage gutanga amakuru no kunoza serivisi zitangwa haba mu nzego za Leta no mu bikorera.

Yongeyeho ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi rikomeje kugira uruhare runini mu kugabanya ruswa, kuko rigabanya guhuza amaso ku maso hagati y’utanga serivisi n’uyihabwa, bityo amahirwe yo gusaba no gutanga ruswa akagabanuka. Icyerekezo cy’igihugu ni uko ruswa yazaba yararanduwe burundu bitarenze umwaka wa 2050.

Ku rwego rw’isi, Denmark ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa n’amanota 89%, ikurikirwa na Finland ifite 88%, Singapore ifite 81%, New Zealand na yo 81%, mu gihe Norway, Sweden na Switzerland zinganya amanota 80%. Ku rundi ruhande, Somalia na Sudani y’Epfo ni byo bifite amanota make kurusha ibindi, aho byombi bifite 9%.

Raporo igaragaza ko impuzandengo y’amanota ya CPI ku isi ari 42%, kandi ibihugu 122 muri 182 byakoreweho ubushakashatsi bifite amanota ari munsi ya 50%, bigaragaza ko ruswa ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku Isi. Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ifite impuzandengo ya 32%, mu gihe u Burayi bufite impuzandengo ya 64%.

Transparency International igaragaza kandi ko ibihugu bifite amanota ari hejuru ya 71% akenshi biba bifite demokarasi isesuye, mu gihe ibifite amanota ari munsi ya 32% bikunze kugaragaza intege nke mu miyoborere. Icyakora, uyu mwaka waranzwe n’igabanuka ry’impuzandengo ku rwego rw’Isi ku nshuro ya mbere mu myaka irenga icumi, ndetse n’umubare w’ibihugu bifite amanota ari hejuru ya 80% uragabanuka uva ku 12 mu myaka yashize ugera kuri bitanu gusa mu 2025.

Raporo inagaragaza ko no mu bihugu bifatwa nk’ibigendera kuri demokarasi isesuye hari aho hagaragara kwiyongera kwa ruswa. Muri byo harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika (64%), Canada (75%), New Zealand (81%), Ubwami bw’u Bwongereza (70%), u Bufaransa (66%) na Sweden (80%), aho hagaragaye igabanuka ry’amanota ugereranyije n’imyaka yabanje.

Muri rusange, ibyavuye muri CPI 2025 bigaragaza ko nubwo u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza, urugendo rugikomeje. Intambwe imaze guterwa ni ishingiro rikomeye, ariko bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage muri rusange kugira ngo intego yo kurandura ruswa burundu igerweho.

Related posts

Mata-Nyakanga 1994: Amwe mu matariki yaranze amezi y’icuraburindi ku batutsi bahigwaga bukware.

N. FLAVIEN

Abasirikare 302 kabuhariwe bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibanze [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye yatangajwe, inota ryo gutsinda rirazamurwa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777