Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News Ubuzima

U Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara – Dr. Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ku ruhando mpuzamahanga ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara, binyuze mu gukurikirana bihoraho ubuzima bw’ababyeyi batwite no gukoresha ikoranabuhanga mu kuvugurura serivisi z’ubuzima.

Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026, mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba igamije kongera imbaraga mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara, yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU).

Dr. Nsengiyumva yavuze ko nta gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa babyara. yongeyeho ko kubaho k’umubyeyi nyuma yo kubyara ari kimwe mu bipimo bisobanutse byerekana imbaraga z’urwego rw’ubuzima, imikorere myiza ya serivisi za Leta n’agaciro igihugu giha abaturage bacyo.

Yakomeje asobanura ko ubushakashatsi busanzwe bukorwa rimwe mu myaka itanu budatanga amakuru y’igihe nyacyo ku mpfu z’ababyeyi, bityo bikagorana gufata ingamba zihuse. U Rwanda rwahisemo gukoresha amakuru ahoraho n’ikoranabuhanga rishingiye ku gihe nyacyo, bifasha kumenya impfu z’ababyeyi mu masaha 24, kugenzura ibitera izo mpfu no gufata ingamba zihuse ku mavuriro, ku rwego rw’akarere ndetse no ku gihugu cyose.

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko ikoranabuhanga ry’u Rwanda ryafasha abajyanama b’ubuzima, abakozi bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro gukurikirana ubuzima bw’ababyeyi batwite, ndetse rikorohera gufata ibyemezo byihuse mu gukemura ibibazo.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bwerekanye ko impfu z’ababyeyi ziterwa ahanini no kuva amaraso menshi mu gihe cyo kubyara, kubyara impinja zitarageza igihe no kubura umwuka. Ubu, hafashwe ingamba zirimo kwita by’umwihariko ku bibazo nk’ibi no kongera uburyo bwo gutanga amaraso ku gihe.

Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko nyuma y’urupfu rw’umubyeyi utwite hakorwa inyigo y’ibibazo byagaragaye kugira ngo ayo makuru akorweho igenzura no kunoza serivisi z’ubuzima, bigamije gukiza ubuzima bw’ababyeyi bagenzi babo.

Abakuru b’ibihugu birimo Kenya, Botswana na Repubulika ya Centrafrique bitabiriye iyi nama yabereye i Addis Abeba
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko nta gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa babyara

Related posts

Umuhanzi Modeste yakoze mu nganzo asabira umugisha abatuye Isi [VIDEO].

N. FLAVIEN

DR Congo yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya na EAC kubera AFC.

N. FLAVIEN

Nyabugogo: Undi mugabo bivugwa ko ari umukarani yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro rimaze kwandika amateka mu kwiyahura.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777