Amizero
Amakuru Trending News Ubukungu

TV1 ya KNC yongeye kwirukana abanyamakuru batatu.

Ubuyobozi bw’Igitangazamakuru kimenyerewe mu nkuru zivugira umuturage, Radio& TV 1, bwasezereye abanyamakuru batatu icya rimwe nyuma y’uko mu minsi ishize bwari bwasezereye abandi ngo bitewe n’ikibazo cy’amikoro macye.

Abanyamakuru basezerewe kuri iyi nshuro ni Callixte Ndagijimana, Gakayire Raymond na Kayitankore Dieudonnée uzwi nka Dodos bari basanzwe bakora mu ishami ry’amakuru nk’uko tubikesha Ukwezi.

Aba banyamakuru batatu bose bari mu bantu ba mbere batangiye gukorera iki gitangazamakuru gitambutsa akenshi inkuru za rubanda(zivugira umuturage).

Nk’uko byatangajwe mu minsi yashize ubwo ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwabasezereraga abandi bakozi, n’ubu ngo ni ukubera ikibazo cy’amikora akomeje kuba macye.

Gusa bamwe mu basezerewe kuri iyi nshuro ntibemeranya n’ibi, aho bavuga ko kiriya gitangazamakuru kitari kubura ubushobozi ahubwo ko umushoramari wacyo ashobora kuba ari kuyashora mu bindi bikorwa dore ko afite irindi shoramari ryinshi rimutwara menshi.

Umuyobozi Mukuru w’Iki gitangazamakuru, bwana Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC unasanzwe anafite ikipe y’Umupira w’Amaguru yitwa Gasogi United iri mu cyiciro cya mbere, akomeje kubaka ikipe ye dore ko kuri uyu wa Gatatu yanagaruye Umutoza Guy Bukasa wari wavuye muri iriya kipe akerekeza muri Rayon Sports Gikundiro.

Mu ntangiro z’uyu mwaka, ubuyobozi bwa Radio&TV 1 bwari bwasezereye abandi banyamakuru batatu na bwo ngo kubera amikoro macye yatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Related posts

COVID-19: U Bwongereza bwakuyeho amabwiriza yose n’ingamba byo kwirinda

NDAGIJIMANA Flavien

EPGI-ULK: Ishuri nyaryo ukwiye kurereramo umwana agahorana ibyishimo [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

DRC: Maj Gen Muthuri Kiugu wasimbuye Jeff Nyagah yatangiye imirimo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment