Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ubuzima

Tanzania: Abibye amafaranga ya Leta barasabwa kuyagarura mu maguru mashya

Minisitiri w’ubuzima n’iterambere ry’umuryango muri Tanzania, Dr. Doroth Gwajima yatanze umuburo ku bakozi ba Leta bagaragaje ubunyangamugayo buke bakikorera mu isanduku ya leta bikanatera igihombo gikomeye mu kigega cy’igihugu cy’ubwisungane mu kwivuza ko bakwiye kugarura umutungo wa Leta inzira zikiri nyabagendwa.

Uyu muburo Dr. Gwajima yawutanze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yashyiragaho komite nyobozi nshya y’iki kigega cy’igihugu gishinzwe ubwisungane mu kwivuza kigiye kumara imyaka 20 gishinzwe ariko umusaruro wacyo ukaba ukomeje kuba iyanga.

Uyu Minisitiri ufite ubuzima ndetse n’iterambere ry’ubuzima mu nshingano ze akaba yaravuze ko raporo yamugezeho yerekana amazina ya bamwe mu bakozi ba Leta bagiye bakoresha impapuro mpimbano bakishyurwa amamiliyoni n’amamiliyoni y’Amashiringi ya Tanzania, maze yose bakayashyira kuri konti zabo barangiza bakinumira.

Yanavuze kandi ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gukurikirana abo bakozi ba Leta yise ibisuma maze bakaryozwa amafaranga ya Leta banyereje.

Imibare itangwa n’ibiro by’ushinzwe ubugenzuzi bw’imari ya Leta muri iki gihugu yerekana ko muri Minisiteri y’ubuzima n’iterambere ry’umuryango muri Tanzania amafaranga yanyerejwe hakoreshejwe impapuro mpimbano akabakaba miliyari 2.1 z’amashilingi ya Tanzania.

Minisitiri Gwajima Doroth yagize ati: “Uwo ari wese wumva ko yagize uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga ashatse yakwibwiriza agatangira kuyagarura kuko rwose nta mpuhwe na nkeya tuzagira.”

Akomoza kuri iki kigega cy’igihugu cy’ubwisungane mu kwivuza, Dr. Doroth yavuze ko benshi mu bagenerwabikorwa bagifite ibyo binubira nkaho bavuga ko iyo bagiye kwivuza mu bitaro bya leta basabwa kujya kwigurira imiti hanze, ibintu ngo byerekana intege nke z’iki kigega. Gusa yavuze ko ibi bigiye kubonerwa igisubizo kuko muri Nzeri uyu mwaka Leta iteganya kuzashora muri iki kigega angana na miliyari 149 z’amashilingi ya Tanzania.

Iki kigega cy’igihugu cy’ubwisungane mu kwivuza muri Tanzania cyagiyeho muri 2001. Uretse ibibazo by’ibihombo byaturutse ku bujura bwagiye bukorwa na bamwe mu bakozi ba leta, abaturage ba Tanzania nabo ubwabo ntibigeze bitabira gutanga imisanzu muri iki kigega kuko kugeza ubu abatanga imisanzu ku buryo buhoraho ari 8% gusa by’abatuye iki gihugu.

Related posts

Bimwe mu byaranze tariki 09 Mata 1994 ubwo Abatutsi bari bakomeje kwicwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Kingdom School yarenze kuba ikigo ihinduka urugo kubera ubwitange n’ubupfura. “Ababyeyi”.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment