Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira uherereye mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo bari gusenga mu kivunge, batitaye ku bukana bw’icyorezo cya Covid-19 cyihinduranyije.
Aba baturage bafashwe n’inzego z’umutekano zikorera muri aka Karere, ku bufatanye n’abaturage nyuma y’uko zibonye amakuru yizewe ko kuri uyu musozi hari imbaga y’abantu bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.
Bamwe muri aba baturage bagaragaza ko nta cyababuza gusenga, bemeza ko ijambo ry’Imana ribasaba ko mu bihe bikomeye aribwo bagomba gukaza ibihe byo gusenga. Kuza kuri Kanyarira ngo bikaba biri mu rwego rwo kwihererana n’Imana bakayibwira ibibagoye birimo n’iki cyorezo cya Covid-19.

Aba bafashwe babanje kwigishwa ibijyanye na Coronavirus, ububi bwayo, uko bayirinda harimo no kudahurira ahantu hamwe ari benshi, kwambara udupfukamunwa neza, kudasuhuzanya bahana ibiganza n’ibindi. Nyuma yo kwigishwa, bagomba gutanga amande y’uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakajya gusengera ahantu hatemewe nko mu mpinga z’imisozi, ubuvumo, amasumo, imanga ndetse n’ahandi hagaragara nk’ahateye ubwoba. Ibi ngo bakaba babikora bagamije ko Imana yabumva vuba kuko ngo baba biyemeje guhara ubuzima bwabo kubwo gukunda Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko mu byumweru bibiri bishize, abarenga ibihumbi 119 bafashwe barenze ku mabwiriza, harimo abasaga 5.000 bafatiwe mu tubari batemerewe gukora. Ati: “Polisi iriteguye mu buryo buhagije. Tumaze umwaka n’amezi ane duhanganye n’icyorezo, ntabwo gahunda ya Guma mu rugo ari nshya. Kutubahiriza amabwiriza bigira ingaruka. Guma mu rugo haba hari icyayiteye, guma mu karere nayo hari icyayiteye ariko byose bituruka ko abantu batirinze”.
CP John Bosco Kabera akomeza avuga ko mu byumweru bibiri bishize hafashwe amabwiriza yihariye, kuba nyuma y’ibyumweru bibiri hafashwe izindi ngamba zirimo na Guma mu rugo ku Mujyi wa Kigali n’utundi Turere 8, bivuze ko ibintu bitaba byaragenze uko bikwiriye kugenda, abaturage ntabwo baba bitwaye uko bikwiriye kugenda. Ati: “Abari muri Guma mu rugo bakwiriye kumva ko ari guma mu rugo, abari muri Guma mu Karere nabo bakumva ko Guma mu Karere ari Guma mu Karere.
Mu bihe bisanzwe, Kanyarira ifatwa nk’umusozi w’ibitangaza kuko abantu bo mu madini n’amatorero atandukanye bava imihanda yose baza kuhasengera. Abahasengera bakaba bemeza ko haba Imana kuko ngo iyo ugitangira guhamagara Imanuka ikakwiyereka ako kanya ndetse ngo hakaba hari benshi bahasubirijwe abandi bakahakirira indwara zari zarananiranye hose.

1 comment
Ariko se imyizerere n’imyitwarire nk’iyi ikomoka kuki koko ? Uziko wagirango uko Polisi ibabuza iba ibibutsa