Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, nibwo byagaragaye ko Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangiye kuruka. Uku kuruka kw’iki kirunga kwerekanywe n’imyotsi myinshi n’umuriro udasanzwe wazamukaga mu kirere, ku buryo abatuye hafi yacyo mu bice by’Uburasirazuba bwa Congo ndetse n’abo mu Burengerazuba bw’u Rwanda by’umwihariko mu Murenge wa Cyanzarwe bagizweho ingaruka zikomeye n’iruka ry’iki kirunga.
Umunyarwanda yaciye umugani ngo “akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”. Nta bundi ni uburo byasabaga ko akanyoni kaguruka kakamenya aho bweze maze kakabugeramo nta nkomyi. Undi yarongeye ati “abatajya i Bwami babeshywa menshi”. Ayo ni amakuru y’i Bwami yashakaga kuvuga ko abatagira amahirwe yo kugerayo babona atuzuye cyangwa bakabona Atari yo. Ubwo iki kirunga cyarukaga ndetse na nyuma yaho, hari abakomeje kwemeza ko kitarutse ko ahubwo ari umuriro n’umwotsi gusa biri kuzamuka, bakemeza ko nta rusukume rwigeze rusohoka muri Nyiragongo ndetse hari n’abashize amanga bemezako ari Nyamuragira Atari Nyiragongo. Ku bijyanye n’izina ry’ikirunga cyarutse byo ntibyatinze kuko inzego zishinzwe iby’ibirunga muri Congo zahise zitangaza ko ari Nyiragongo yarutse. Ku kijyanye n’ibyabaye nyiri izina, byari bigoye kugera aho ari ho hose haboneka ikimenyetso kuko ibyabaye byabaye mu masaha y’ijoro ku buryo n’indege za Monusco (Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo) byazisabaga kugendera kure cyane y’iki kirunga bitewe n’ubushyuhe bw’ibyavaga mu kuzimu (mu nda y’Isi) benshi bita amazuku.
- https://amizero.rw/breaking-news-ikirunga-cya-nyiragongo-cyatangiye-kuruka-ku-mugoroba-wo-kuri-uyu-wa-gatandatu/
- https://amizero.rw/goma-rubavu-iruka-ryikirunga-cya-nyiragongo-ryateye-bamwe-guhunga/
N’ubwo kuryama byasaga n’ibidashoboka, umunyamakuru wa www.amizero.rw yategereje ko bucya gusa, maze afata umuhanda wa Stade-Karukogo akomeza ahitwa Rutagara muri Rukoko. Tukigera aha twakiriwe n’Izamarere zihora ziharanira ubusugire bw’Igihugu, zidufasha kugera neza aho twashoboraga kubona ibimenyetso by’ibyabaye. Mu rugendo rw’amaguru rutari rworoshye, byadusabye iminota nka 30 tugera mu Murenge wa Cyanzarwe hafi y’umupaka wa DR Congo, hafi neza y’umusozi witwa Majengo muri DR Congo nawo wari wahungiyeho abaturage ubwo cyarukaga. Aho twasanze aya mahindure(nk’uko abaturage bayita) ni mu mudugudu wa Bisizi, Akagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu ahari ubutaka bunini bwo ku ruhande rw’u Rwanda bwarengewe n’aya mahindure.

Barizira Simon avugako ibintu nk’ibi yabiherukaga mu 1977 ariko ko byabereye mu cyahoze ari Zayire gusa. Yavuze ko kuri iyi nshuro byageze mu Rwanda kandi ko muri aka gace ka Bisizi muri Cyanzarwe byahasize iheruheru. Yagize ati: “aha hantu ureba hari ibishyimbo n’urutoki rwiza cyane none dore byose byahiye. Ni ukuri imyaka yacu yose yabaye umunyotwe, inzu yanjye nayo yasadutse kubera umutingito. Leta igire icyo yakora kuko ntituzi uko tuzabaho kuko nk’aya masambu yacu tutakongera na kuyahinga”.
Ndiseka Augustin w’imyaka 61 nawe yavuzeko amahindure yabiciye byinshi. Yagize ati: “imyaka yacu irimo ibishyimbo, ibijumba, urutoki, ibiti bya avoka, amashyamba y’inturusu n’ibindi byose byahindutse umuyonga. Urabona ko hahindutse umuriro gusa dore ni umwotsi gusa uri gucumba. Ubu se aya mabuye nayo y’umuriro9 ni yo tuzarya”.
Ibi kandi babihuza na bagenzi babo Nyirabaribeshya Adele na Bagaragaza Jean Claude nabo imyaka yabo utamenya aho yahoze. Nabo bemezako bari bafite ibishyimbo n’ibijumba bigeze igihe cyo gusarurwa(byeze) none ngo baguye mu kantu basanze byose byahindutse umunyotwe. Bavuzeko yaba urutoki, ibijumba, ibishyimbo n’ibindi utamenya aho byigeze, ahubwo habaye nko mu butayu bwuzuye amazuku. Bose bahuriza ko Leta y’u Rwanda yabafasha ikabaha ibyo kurya ndetse bagafashwa no kubona ahandi bahinga kuko amasambu yabo yarengewe n’amazuku kandi bakaba batabasha kuyahinga mu gihe cya vuba.
Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Rubavu bwana Habyarimana Gilbert ku murongo wa telephone ngo atubwire icyo bagiye gukorera aba baturage, telephone ye irasona ariko ntiyatwitaba, tumwandikira n’ubutumwa bugufi kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta gisubizo yari yakaduhaye.
Umwe mu bayobozi b’Ikigo gishinzwe iby’ibirunga-l’Observatoire Volcanologique de Goma- (OVG) gikorera i Goma, bwana Kasereka Mahinda yatangaje ko iki kirunga cya Nyiragongo cyangije byinshi bitaramenyekana ingano, avugako amahindure yagarukiye ku kilometer kimwe gusa ngo ugere ku kibuga cy’indege cya Goma. Yavuze ko umuvuduko cyari gifite wagabanyutse, ko ariko atakwizeza abantu ko cyarekeye aho kuruka kuko ngo kubera umutingito ukomeje kumvikana gishobora kongera kuruka kuko ngo uyu mutingito uri guterwa n’ibindi bikitunatuna bishaka kuzamuka. Gusa yavuze ko ibyatembye byatangiye kuma. Kugeza ubu ku ruhande rw’u Rwanda nta muntu n’umwe wishwe n’iri ruka ry’ikirunga, ku ruhande rwa Congo naho bakaba bataratangaza niba hari ababa baburiye ubuzima muri iri ruka rya Nyiragongo.
Abahanga bemeza ko Nyiragongo iruka buri myaka 20. Ni kimwe mu birunga bikiruka (les volcans les plus actifs) biboneka mu gace ka Kivu y’Amajyaruguru. Kuri iki haniyongeraho Nyamulagira, ariko yo idakanganye cyane ndetse itanagize icyo itwara abaturage cyane kuko n’ubwo yo iruka buri mwaka ariko yerekeza muri Parike ya Virunga. Nyamulagira iherereye mu bilometero bitanu mu majyaruguru ya Nyiragongo.
Amafoto:







1 comment
Umutingito i Rubavu uteye ubwoba cyane ! Amazu ari hafi kugwa ku bantu