Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 mu bwiherero bw’ikigonderabuzima cya Gisenyi giherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, hatoraguwe umurambo w’uruhinja.
Uru ruhinja rwakuwe mu bwiherero bw’iki kigonderabuzima, rwakuwemo rwashizemo umwuka, bigaragara ko rwari ruri mu kigero cy’amezi ari hagati y’atanu n’arindwi.
Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Gisenyi, Mwubahamana Joselyne yahamirije umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW ko iyi nkuru ari impamo.
Ati: “Nibyo uruhinja rwatoraguwe mu bwiherero bw’ikigonderabuzima,
aya makuru twayahawe n’ukora isuku aho yavuze ko kuva ejo yasukaga amazi mu bwiherero ntagende nkuko bisanzwe aradutabaza ngo turebe impamvu dusanga harimo agahinja kamaze kwitaba Imana”.
Uyu muyobozi w’iki kigonderabuzima kandi yavuze ko bataramenya uwatayemo urwo ruhinja gusa asaba buri wese kurangwa n’ubumuntu.
Ubwo twandikaga iyi nkuru urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwari rwamaze kuhagera ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Iyi nkuru turacyayikurikirana tukazabagezaho amakuru arambuye.
Yanditswe na Yves Mukundente @ WWW.AMIZERO.RW