Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Perezida Kagame yasuye mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye ruzinduko rw’akazi mu Gihugu cya Kenya, yakirwa na mugenzi we Uhuru Kenyatta.

Muri uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro no ku zindi mbuga nkoranyambaga, bwagiraga buti: “Perezida Kagame uyu munsi yahuye na Perezida Kenyatta i Nairobi muri Kenya aho bagiranye ibiganiro ku mubano w’Ibihugu byombi n’ibindi bireba Akarere muri rusange”.

Nyakubahwa Paul Kagame yaherukaga muri Kenya muri Werurwe 2020, mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Daniel Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya. Kenyatta na we akaba aheruka i Kigali mu Rwanda muri Werurwe 2019.

Kenya n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye nk’ubutabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye/Photo Urugwiro.

Related posts

DRC mu nzira zo kwinjira muri EAC: Ninde uzabyungukiramo?

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Yishe umuntu butungo, ashatse kurwanya no gutoroka inzego z’umutekano araswa mu cyico.

NDAGIJIMANA Flavien

Alain Mukurarinda yagize icyo avuga ku izamurwa mu ntera rya Gen Mubarakh Muganga.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment