Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News Uburezi

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba UGHE bagirana ibiganiro

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi bakuru b’Umuryango Partners in Health (PIH) n’aba University of Global Health Equity (UGHE), bagirana ibiganiro byimbitse byibanze ku ruhare rukomeye UGHE ikomeje kugira mu guteza imbere uburezi n’ubuzima mu Rwanda.

Mu bakiriwe harimo Bill na Joyce Cummings, bazwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza, Didi Bertrand Farmer, umugore wa nyakwigendera Dr. Paul Farmer washinze UGHE, Ophelia Dahl washinze Partners in Health, Dr. Jim Yong Kim, Umuyobozi w’Icyubahiro wa UGHE, ndetse na Prof. Philip Cotton, Umuyobozi Mukuru wa UGHE.

Ibi biganiro byabaye ku wa 26 Mutarama 2026, umunsi umwe gusa nyuma y’ibirori bikomeye byo kwizihiza imyaka icumi UGHE imaze itanga uburezi mu Rwanda. Ibyo birori byabereye i Butaro mu Karere ka Burera, ku ishami rya UGHE ryigisha ubuvuzi, ari na ho hatangiwe impamyabumenyi ku banyeshuri 78 barangije amasomo yabo, barimo abaganga 30 ba mbere barangije mu ishami ry’i Butaro kuva ryatangira.
Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryagaragaje ko ibiganiro byibanze ku musaruro UGHE imaze kugeraho mu burezi, by’umwihariko mu gutegura abayobozi b’ejo hazaza mu rwego rw’ubuzima binyuze mu mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru.

Muri uwo muhango wo kwizihiza imyaka 10, Madamu Jeannette Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, mu rwego rwo kumushimira uruhare rudasanzwe yagize mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi no guharanira ko serivisi z’ibanze zigera kuri bose nta vangura.

Dr. Jim Yong Kim, Umuyobozi w’Icyubahiro wa UGHE, yashimangiye ko Madamu Jeannette Kagame ari umuyobozi w’indashyikirwa wagize uruhare rukomeye mu burezi, ubuzima n’iterambere ry’abaturage. Yavuze ko binyuze muri Imbuto Foundation, yaharaniye uburezi bw’abakobwa, gufasha abatishoboye, guteza imbere imibereho y’imiryango, no gushyigikira gahunda z’ubuzima zirimo kurwanya no gukingira kanseri y’inkondo y’umura, kwita ku buzima bw’abagore no guhangana na Virusi Itera Sida.

Yanashimiye Madamu Jeannette Kagame uruhare rwe mu kwita ku buzima bw’abana, kurwanya indwara zitandukanye zirimo kanseri n’izifata ubuzima bwo mu mutwe, kwimakaza ihame ry’uburinganire, guteza imbere abagore n’abakobwa no gushyigikira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

By’umwihariko, yashimiye Madamu Jeannette Kagame ukuntu yakomeje kuba hafi ya UGHE kuva igitangira, by’umwihariko mu bihe bikomeye nyuma y’urupfu rwa Dr. Paul Farmer mu 2022, aho yagize uruhare rukomeye mu gutanga ihumure, imbaraga n’icyizere cy’ejo hazaza h’iyi kaminuza.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye iri shimwe mu bwiyoroshye, avuga ko rimukora ku mutima cyane kuko rihurira no guha icyubahiro inshuti y’u Rwanda n’isi, Dr. Paul Farmer. Yagaragaje ko ibisubizo by’ibibazo by’ubuzima bitagomba gukomeza gutegerezwa ko biva ahandi, ahubwo bigomba gushakirwa ibisubizo birambye imbere mu bihugu byacu.

UGHE yafunguye imiryango yayo mu Rwanda mu 2015 ku bufatanye na Partners in Health, naho ishami ryayo ry’i Butaro ritahwa ku mugaragaro ku wa 25 Mutarama 2019 na Perezida Kagame ari kumwe na Dr. Paul Farmer.
Kuri ubu, UGHE itanga amasomo atandatu yo ku rwego rwo hejuru ahwanye n’aya Kaminuza ya Harvard, kubera ko gahunda z’imyigishirize, uburyo amasomo atangwa ndetse n’abarimu bimwe babifatanya. Mu 2024, Times Higher Education yashyize UGHE ku mwanya wa kane muri kaminuza 129 zikomeye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Abanyeshuri b’iyi kaminuza baturuka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Kenya, Malawi, Nigeria, Ghana, Sierra Leone, Tanzania, Lesotho na Uganda, bigaragaza ko UGHE ikomeje kuba ihuriro mpuzamahanga ry’ubumenyi mu rwego rw’ubuzima.

Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakiriye abayobozi ba UGHE barasangira kandi bagirana ibiganiro

Related posts

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatunguye benshi itsinda Guinea Conakry ibitego 3-0.

N. FLAVIEN

DRC: Abarimu bo mu mujyi wa Uvira bariye karungu.

KALISA

Indege yari igemuriye intwaro abarwanyi ba TPLF yahanuwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777