Uburyo rwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid 19, gahunda ya Made in Rwanda na Made in Africa ni zimwe mu nkingi shingiro zatumye u Rwanda rwemererwa gushinga uruganda ruzakora inkingo za Covid 19 n’izindi nkingo zizafasha mu guhangana n’ibyorezo biboneka muri Afurika.
Mu kiganiro na Televiziyo y’igihugu cy’u Rwanda, kuri iki cyumweru tariki ya 05 Nzeri 2021, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yagarutse ku mpamvu zatumye u Rwanda rwemererwa gushinga uruganda ruzakora inkingo zitandukanye.
Abajijwe imvo n’imvano y’uru ruganda, Perezida Kagame yagize ati “Si uruganda rw’inkingo za Covid gusa, ni uruganda ruzaba rufite n’ubushobozi bwo gukora izindi nkingo cyangwa n’indi miti y’indwara zitandukanye. Iyi ni imwe mu ntego ziganisha ku kwigira. U Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byafashe gahunda yiswe Made in Rwanda cyangwa Made in Africa kuko buri gihugu cya Africa kiba cyifuza kugira ubushobozi no kwihaza mu bintu byinshi bitandukanye .”
Perezida kagame yakomeje agira ati “Iyo urebye usanga kubera kutagira ibikorwa remezo usanga akenshi iyo haje ibyorezo nk’ibi, bigira ingaruka ku baturage bacu imiti n’inkingo bikajya kutugeraho twasabirije, abantu barembye, … ibyo byose bituma twiga ni gute ibibazo nk’ibi byatuma natwe muri Afurika tugira ububasha bwo gukora izi nkingo z’indwara nka Malaria, Igituntu ndetse n’ibindi.”
Prezida Kagame yavuzeko habayeho gutekereza uko u Rwanda rwakora inkingo zizafasha abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange. Umukuru w’igihugu yanavuze ko kenshi izi ndwara usanga zibasira abanyafurika gusa ukaba utazisanga ahandi. Yanavuze akenshi amasoko, amafaranga abigendaho nabyo byagakwiriye kugarukira abanyafurika.
Abajijwe niba byari byoroshye kumvisha abo mu bihugu bikize ko igihugu nk’u Rwanda cyakwemererwa gukora bene izi nkingo, Perezida Kagame yagize ati “Burya ntacyoroha ndetse ibi byo byari bikomeye kurushaho.. gusa inzira byaciyemo y’ibiganiro yabaye nziza bitewe n’uburyo u Rwanda rwitwaye muri ibi bihe bya Covid 19.”
Yakomeje agira ati “Murabizi hari n’ibihugu byangiraga abaturage bavuye mu bihugu by’Afurika kwinjira mu bihugu byabo ariko … mu gihe twari mu bihe bidasanzwe … twakoze ibishoboka mu kurinda abaturage bacu ariko binahesha isura nziza u Rwanda. Ibirero nabyo biri mubyagendeweho mu kwemerera igihugu cyacu kuba mu bihugu byemerewe guhabwa uburenganzira bwo kubaka uruganda nk’uru.”