Amizero
Amakuru Ubuzima

Nyagatare-Katabagemu: Umugabo yitwikiye mu nzu akoresheje lisansi arashya arakongoka n’ibye byose.

Mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Katabagemu, Umurenge wa Katabagemu, Akarere ka Nyagatare, umugabo wigeze kugerageza kwiyahura ariko abantu bakamukoma mu nkokora, yabigezeho yitwikira mu nzu akoresheje Lisansi arashya arakongoka n’ibyari muri iyo nzu yabagamo byose.

Uyu mugabo (utatangajwe amazina) wiyahuye, yitwikiye mu nzu yabagamo akodesha. Aya mahano ya bukorikori bwa nzikoraho wikozeho, yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, ubwo yatahaga abanje gusezera abo yahuraga na bo bose mu nzira ababwira ko batazongera kumubona ukundi ariko bakagirango ni ibikino ndetse abandi ntibamenye ibyo ashaka kuvuga.

Akigera mu rugo, yafashe Lisansi yari yaguze, ayicucagira mu nzu hose, aho umugore we aziye asanganizwa n’umunuko wayo, abaza umugabo we icyabaye ariko undi amwima amatwi ahubwo akomeza gushaka ikibiriti ngo hose ahahindure umuyonga.

Muri ako kanya ngo akimara kubona ikibiri, yahise akongeza, ubundi umugore afata umwana we rukumbi bagiraga bakizwa n’amaguru, mu gihe undi we yahise akingaho urugi ubundi ahira mu nzu arashya arakongoka n’ibyari biyirimo byose.

Nyakwigendera yasize umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko kuko batasezeranye ndetse n’umwana bari barqbyaranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu, bwana Karengera Alex, yavuze ko uriya mugabo koko yitwikiye mu nzu. Yavuze ko ari umugambi yari amaranye igihe kuko yari amaze igihe avuga ko aziyahura ndetse ngo yigeze no kubigerageza ariko abaturage baratabara.

Uyu muyobozi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wahiye ugakongoka cyane ndetse n’ibyari biri mu nzu byose.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha RIB rwo rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uriya mugabo nk’uko byatangajwe n’Ukwezi dukesha iyi nkuru.

Hamaze iminsi humvikana abagabo biyambura ubuzima mu bice binyuranye by’Igihugu aho mu cyumweru gishize hari umugabo wo mu Kagari ka Nkusi mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo basanze umurambo we umanitse mu giti yiyahuye.

Uyu mugabo yasize yanditse urwandiko yise urw’ububwa asezera ku mugore we batari bafitanye ikibazo, amubwira ko ari we wifatiye umwanzuro wo kwiyambura ubuzima ndetse amubwira n’ibyo azakora kugira ngo yite ku bana babo.

Undi wibukwa cyane wa vuba ni Me Bukuru Ntwali wari umunyamategeko wunganiraga abantu, byavuzwe ko yiyahuriye muri Nyabugogo ku nyubako ikoreramo isoko rizwi nk’Inkundamahoro.

Related posts

Ubushukanyi bukomeye bwifashisha amashusho y’ubwambure burakataje mu bakiri bato.

N. FLAVIEN

Rwamagana: Umugabo yasanzwe muri Lodge amanitse mu mugozi yapfuye.

N. FLAVIEN

Korali Bethlehem mu myiteguro ikomeye y’ivugabutumwa ryambukiranya Intara.

N. FLAVIEN

2 comments

Mwami Jean Damascene July 19, 2021 at 12:38 PM

Hhhhhhh! Birababaje pe! Gusa abantu bafite ibibazo mu mitwe

Reply
Paccy July 19, 2021 at 6:05 PM

Ariko se ibi ni ibiki ? Kuki Abanyarwanda batari bacye bakomeje kwiyambura ubuzima ? Aho ntibyaba bifitanye isano na bimwe bivugwa ko u Rwanda rwaba ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bifite abaturage batishimye !!! Nonese nk’ubu uyu yiyahuriye iki koko 🤭😓 nzaba mbarirwa.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777