Amizero
Amakuru Imyidagaduro

Miss Josiane yabonye undi mukunzi nyuma yo guterwa uw’inyuma n’uwari wamwambitse impeta.

Miss Mwiseneza Josiane uherutse kubengwa n’umusore wari wamwambitse impeta mu minsi ishize, ubu ari mu munyenga w’urukundo n’uwahoze ari mujyanama we waje kwisanga yaguye mu rukundo.

Tariki 15 Kanama 2020, nibwo Miss Popularity Mwiseneza Josiane yambitswe impeta y’urukundo na Tuyishimire. Icyo gihe, Mwiseneza yashyigikiwe n’abarimo nyampinga w’Umurage n’Umuco [Miss Heritage 2019] Miss Ricca Michael Kabahenda, Miss Teta Ange Nicole, igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 Uwihirwe Yasipi Casimir, Miss Umurungi Sandrine n’abandi.

Ni ibirori byishimiwe na buri wese mu nshuti za Miss Josiane, gusa nyuma umubano wabo wakomeje kuba amayobera bitewe n’uko ubukwe bwabo bwatinze kuba, gusa abenshi bahuzaga amakuru bakavuga ko umusore yigije imbere ubukwe bitewe n’ibyo agomba kubanza kwitaho mbere yo kurushinga.

Hari n’andi makuru yavugaga ko Covid-19 yakomye mu nkokora imyiteguro yabo, uyu musore ariko agakomeza guteza urujijo muri rubanda, benshi bagakeka ko yamaze gutandukana na Miss Josiane.

Ubwo benshi bakomezaga kwibaza kuri ibi, hari n’andi makuru yagiye hanze avuga ko uyu Josiane yaba atwite ariko bategereza ko yazabyara baraheba.

Nyuma y’ibyo byose, haje kumenyekana ko Josiane n’umukunzi we wari waramaze no kumwambika impeta bamaze gutandukana ku mugaragaro.

Nyuma y’uko gutandukana ku mugaragaro, andi makuru aremeza ko Mwiseneza Josiane yabonye undi musore wahoze ari umujyanama we wa hafi, uyu akaba umukunda cyane ndetse ngo akaba aje kumuhoza amarira yarijijwe n’uwari wamubeshye urukundo akamwangiririza umutima.

Mu kiganiro umukunzi we mushya witwa Azack yagiranye na Max Tv, yavuze ko urukundo rwabo rumeze neza muri iki gihe. Mwiseneza Josiane nk’umuntu wakomerekejwe n’urukundo, hari bimwe na bimwe we atarakira neza mu rukundo rushya, gusa nawe akaba ahamya ko uko iminsi izagenda yicuma bizagenda bigenda neza akazanagira byinshi yatangaza.

Ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, Mwiseneza Josiane yari yahawe akazi ko kwakira abakiriya (clients) muri imwe mu ma Hotels y’Abihayimana, gusa nyuma aza kubivamo, aho byavuzwe ko yari agiye gukina Filime ndetse ngo akaba yari agiye mu yindi mishinga itaravuzweho rumwe.

Related posts

Uwasimbuye Osama bin Laden ku buyobozi bwa al-Qaeda yishwe na Amerika mu gitero cya Drone.

NDAGIJIMANA Flavien

Etiyopiya: Intambara ya Tigray ikomeje kototera utundi duce

NDAGIJIMANA Flavien

Intwaro ziremereye ziri kwifashishwa mu mirwano ikaze hagati ya M23, FDLR na FARDC.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment