Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahakanye ibirego byatangajwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bivuga ko cyafashe umusirikare w’u Rwanda afatanya n’umutwe wa M23 ku rugamba.
Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko ibi birego nta shingiro bifite, ashimangira ko ari ikinamico idacuzwe neza n’ikinyoma cyambaye ubusa.
Yatanze ibimenyetso byerekana ko uwo musirikare wagaragajwe adashobora kuba ari uwo mu ngabo z’u Rwanda, aho atagaragaza nimero ye cyangwa umwirondoro wemewe mu gisirikare cy’u Rwanda.
Yanashimangiye ko amazina y’ahantu bivugwa ko uwo musirikare akomoka, arimo “Lokarite ya Ngororero” muri “Teritwari ya Kazabi,” ataba mu Rwanda kuko imitegekere y’u Rwanda itagira uturere n’imirenge bifite izo nyito.
Minisitiri yibukije ko ibi atari ubwa mbere FARDC itangaje ibinyoma nk’ibi, kuko no mu bihe byashize yakoreshaga abantu batagaragara nk’abasirikare mu bigaragara kugira ngo ishinje u Rwanda bidafite gihamya.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibi byose bigaragaza uburyo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC gishingiye ku binyoma mu rugamba kiri kurwanamo na M23.