Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Korali Twubakumurimo yataramiye abo mu Gashangiro basubizwamo imbaraga.

Korali Twubakumurimo ibarizwa ku Itorero ADEPR Cyamabuye, Paruwasi ya Jenda, Ururembo rwa Rubavu yataramiye abo mu Gashangiro muri Paruwasi ya Bukane, Ururembo rwa Muhoza, basubizwamo imbaraga n’ibihangano byayo ndetse n’uburyo baririmbira Imana batizigama.

Iyi Korali yo muri Paruwasi ya Jenda, yasuye Itorero rya Gashangiro riri mu nkengero z’Umujyi wa Musanze, ahari Igiterane cyateguwe na Korali Amahoro basanzwe bafitanye ubucuti, maze bafatanya gusangira ibyiza.

Iki giterane cya Korali Amahoro cyari kigamije kumurika Umuzingo (Album) w’amajwi n’amashusho, cyanitabiriwe na Korali AGAPE yo mu Karere ka Rulindo. Bose bakaba barahurije hamwe imbaraga bashyigikira umurimo w’Imana mu buryo bw’indirimbo ndetse no gutanga ubutunzi bwabo.

Iryivuze Jean Claude uyobora Korali Twubakumurimo yo kuri ADEPR Cyamabuye, yavuze ko basuye mu Gashangiro kubera umubano mwiza basanzwe bafitanye na Korali Amahoro, bityo ngo bakaba baritabye ubutumire bwayo baza kuyishyigikira.

Yagize ati: “Batwitabaje mu gikorwa gikomeye cyo kumurika Umuzingo wabo, nk’inshuti zacu rero za hafi ntabwo twari kubatererana ahubwo twaje turaririmba ndetse tubaha n’amafaranga kuko byose bifasha mu ivugabutumwa rijyana n’imirimo”.

Korali Twubakumurimo imaze gukora ivugabutumwa ahantu hatandukanye, ikaba imaze no gukora Umuzingo umwe w’amajwi n’amashusho uriho indirimbo z’amateka nk’iyiswe “Iwacu ku Cyamabuye” igaragaza amateka yose y’umurimo w’Imana kuva Itorero ADEPR ryagera muri aka gace ka Cyamabuye muri Jenda.

Ku rusengero rwa ADEPR Gashangiro muri Paruwasi ya Bukane niho habereye iri vugabutumwa.
Perezida wa Korali Twubakumurimo yo ku Cyamabuye ashyikiriza inkunga itubutse mugenzi we wa Korali Amahoro yo mu Gashangiro.
Abemeye kwihana bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza
Abakozi b’Imana barimo Umushumba Kazungu Charles uyobora Paruwasi ya Bukane aganira na Ev. Maman Gihozo.

Related posts

Hanenzwe abiciye abana n’abagore mu bitaro bya Kibuye aho kubabungabungira ubuzima.

N. FLAVIEN

Nyuma y’Icyumweru cy’icuraburindi, Umujyi wa Goma wasubiranye ubuzima.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame avuga ko umukino wo gushinjanya udakemura ibibazo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777