Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Ikoranabuhanga Kwibuka Umutekano

Iran yarashe imvura y’ibisasu byambukiranya imigabane kuri Israel.

Ku masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024 Iran yarashe ibisasu byambukiranya imigabane (missiles ballistic) ku gihugu cya Israel, nk’uko Igisirikare cya Israel ubwacyo cyabyemeje.

Ibi byabaye nyuma y’amasaha make ingabo za Israel zinjiye muri Liban guhangana n’umutwe wa Hezbollah ufashwa na Iran. Hari hashize kandi amasaha macye Leta Zunze Ubumwe za Amerika itanze umuburo ko Iran iri gutegura igitero simusiga kuri Israel.

Ubutumwa bwatanzwe n’Igirikare cya Israel bwagiraga buti: “Mu mwanya muto ushize Iran yarashe misilles ku butaka bwa Israel. Iturika muri kumva ni iry’ibisasu biri kuburizwamo biri mu kirere cyangwa ibiri kugera ku butaka”.

Burakomeza buti: “Igisirikare cya Israel kiriteguye bihagihe haba mu bwirinzi no kugaba igitero igihe cyose bikenewe”.

Iki gisirikare cyatangaje ko kiri gukora ibishoboka byose ngo gihangane n’ibyo bisasu ariko cyasabye abaturage ba Israel gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kuko uburyo iki gisirikare gikoresha bwo kuburizamo ibisasu butari bwizewe bihagije.

By’umwihariko abaturage b’i Tel Aviv no mu bindi bice byo muri Israel hagati basabwe kwihisha ibyo bisabu ahabugenewe munsi y’ubutaka cyangwa bakaguma mu bindi byumba byizewe ko batagerwaho na byo.

Ntiharamenyekana neza umubare w’ibisasu Iran yarashe muri Israel ndetse n’uduce twose byaba byaguyemo gusa Al Jazeera yatangaje ko abaturage babiri i Tel Aviv bakomorekejwe n’ibyo bitero mu buryo budakabije, BBC yo ikaba yavuze ko ibisasu byatewe na Iran bigera ku 180.

Ni mu gihe ariko irindi rasana ryabereye mu karere ka Jaffa i Tel Aviv mbere y’uko Iran irasa kuri Israel na ryo ryahitanye abantu bane nk’uko Polisi ya Israel yabitangaje gusa ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byo bivuga ko ari abantu umunani.

Igisirikare gishamikiye kuri Islam cya Iran cyamaze kwigamba ibyo bitero aho cyatangaje ko cyarashe kuri Israel missiles zibarirwa muri mirongo mu rwego rwo kwihorera nyuma y’iyicwa ry’abayobozi ba Hezbollah.

Iki gisirikare cyavuze ko Israel ihura n’akaga gakomeye niramuka igerageje kurasa kuri Iran. Ni mu gihe umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Daniel Hagari yamaze gutangaza ko biteguye kwirinda no kwihorera ku bitero bya Iran ariko ko birakorwa mu gihe gikwiriye.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yategetse ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati gufasha mu kuburizamo ibitero bya Iran kuri Israel nk’uko zabikoze ku kindi gitero Iran yagabye kuri Israel muri Mata 2024.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yasabye ko intambara iri gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati yahagarara.

Related posts

U Rwanda mu Bihugu bitanu bya Afurika bifite abaturage babayeho neza.

N. FLAVIEN

Covid-19: OMS/WHO yemeye bidasubirwaho urukingo rw’Ubushinwa ‘Sinopharm’.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yibukije amahanga ko nta kibi gishobora kuba ku banyarwanda kirengeje ubukana ibyo banyuzemo.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777