Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinzwe na Nigeria

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, umutoza Adel Amrouche ananirwa gutsinda umukino, atakaza umwanya wa gatatu kuva yahabwa akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu.

Wari umukino w’umunsi wa 7 mu itsinda rya Gatatu (C) ku makipe y’Ibihugu byombi, utangira saa kumi n’ebyiri (18h00) zo mu Rwanda, amatsiko y’uko urangira yari menshi ku banya-Nigeria ndetse n’Abanyarwanda.

Icyateraga amatsiko ku ruhande rw’Amavubi nta kindi kitari ukureba niba, umutoza Adel Amrouche ashobora kubona intsinzi ya mbere kuva yatangira gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru.

Ku rundi ruhande Eric Chelle utoza Nigeria, nawe abanya-Nigeria bose bari bamuhanze amaso, bibaza niba yatsinda u Rwanda akava ku mwanya wa kane yari amazeho iminsi. Abatoza bombi bari bahanzwe amaso gusa Eric Chelle niwe wabashije kubyitwaramo neza atsinda umukino.

Umutoza w’Amavubi yari yahisemo kubanza 11 mu kibuga barangajwe imbere na Ntwari Fiacre mu izamu. Ba myugariro: Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina , Mutsinzi Ange, Manzi Thierry na Kavita Phanuel Mabaya. Mu kibuga hagati: Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur na Hamon Aly-Enzo. Ba rutahizamu yari Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Nigeria nayo yakoze ku ntwaro zose maze mu izamu ishyiramo Stanley Nwabali. Imbere y’uyu muzamu hari Ola Aina, Sopuruchukwu Onyemaechi, Calvin Bassey, Benjamin Fredrick. Mu kibuga hagati harimo Frank Onyeka, Wilfred Ndidi na Moses Simon. Alex Iwobi, Ademola Lookman na Victor Osimhen nibo batahaga izamu.

Amavubi yakinaga yugarira cyane, yotswaga igitutu na Nigeria gusa igice cya mbere kirangira ari 0-0. Muri iki gice cya mbere kandi Victor Osimhen wa Nigeria yaje kugiriramo ikibazo cy’imvune asohoka mu kibuga ku munota wa 35, nyuma yo kugongana na Niyomugabo Claude.

Mu gice cya kabiri akagozi kaje gucika ku munota wa 50, biturutse ku mupira wasanze Tolu Arokodare ukinira Wolverhampton Wanderers, arebana n’izamu mu kavuyo kenshi awutereka mu rucundura. Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri gusa Ntwari Fiacre atabara kenshi kugeza umukino urangiye.

Ntwari wongeye kugaragaza ikibazo cy’imvune y’urutugu amaranye iminsi ntibyamubujije kwitwara neza n’ubwo yabashije gukuramo imipira 7 mu mipira 8 yatewe, umwe akaba ari wo uvamo igitego. Uyu muzamu udafite umwanya ubanzamo mu ikipe ya Kaizer Chiefs warangiye abenshi bamwifuriza kongera kubona umwanya ubanzamo.

Umunyamakuru ukomeye cyane w’umunye-Ghana, Micky Jr yifashishije imbugankoranyambaga ze yanditse ati: “Ku rwego rw’ikipe (Kaizer Chiefs) akwiriye umwanya wo gukina. Mbega umuzamu utangaje! Niyo Mpamvu yonyine yatumye iyi kipe itsinda igitego 1-0. Byakabaye bibi kurusha aha ku Mavubi.”

Impinduka zabaye ku ruhande rw’Amavubi ntacyo zatanze kuko iminota 90 yarangiye atsinzwe igitego 1-0. Impinduka zabaye ni iza Hamon Aly-Enzo wasimbuwe na Muhire Kevin ku munota 45, Fitina Omborenga wasimbuwe na Jojea Kwizera ku munota wa 54, hanyuma ku munota 78 Nshuti Innocent aha umwanya Abeddy Biramahire.

Uyu mukino usize u Rwanda rwisanze ku mwanya wa kane n’amanota 8 n’umwenda w’igitego 1, kuko rumaze kwijiza ibitego 4 rukinjizwa 5. Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bazagaruka mu kibuga bakina na Zimbabwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha mu gihe Nigeria yo izahura na Afurika y’Epfo iyoboye urutonde muri iri tsinda rya gatatu n’amanota 16.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Nigeria.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsinze iy’u Rwanda iyikura ku mwanya wa gatatu yari imazeho iminsi.

Related posts

Gakenke: Urubyiruko rw’Umuryango FPR Inkotanyi rwasabwe gukura amaboko mu mifuka rukareka ‘kunyura panya’.

N. FLAVIEN

DRC: Ifoto ya Perezida Tshisekedi na Macron basa nk’abaterana amagambo yavugishije benshi.

N. FLAVIEN

Perezida William Ruto yagaragaye anywera icyayi muri imwe muri Resitora z’i Nyamata.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777