Umwarimukazi witwa Yankurije Marie Josée w’imyaka 38, wari utuye mu murenge wa Mukura, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo yapfuye by’amarabira ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 26 Nzeri 2024 nyuma yo gutambuka inzoka bivugwa ko yari yatezwe.
Aya makuru y’urupfu rwa nyakwigendera Yankurije wari utuye mu mudugudu witwa Akabuga, Akagari ka Icyeru, Umurenge wa Mukura, yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 26 Nzeri 2024, bivugwa ko yapfuye mu masaha ashyira saa mbiri z’ijoro, nyuma yo gutambuka inzoka yari yitambitse hafi y’umuryango akayitambuka atabizi.
Abaturanyi ba nyakwigendera Yankurije Marie Josée bavuze ko ngo biriwe babona inzoka itambatamba muri urwo rugo, ngo bagerageza kuyica ikiruka bakayibura, hashira akanya ikongera ikagaruka. Bemeza mwarimukazi Marie Josée akimara kuyitambuka ngo yahise acika intege.
Uwitwa Ndayisenga Narcisse, wari ucumbitse mu rugo rwa nyakwigendera akaba yanakoranaga ku kigo kimwe cy’ishuri na Yankurije, yabwiye Igihe ko uwo mubyeyi yavuye ku kazi ku mugoroba ameze neza, agahita ajya gusengana na bagenzi be mu rugo rw’umuturanyi we na we bakoranaga.
Nyuma yo kuva mu masengesho nka saa saa mbiri z’umugoroba ngo yaratashye nabwo ameze neza ariko ageze mu rugo atambuka inzoka yari iri hafi y’umuryango atayibonye.
Yagize ati: “Yamuritse itoroshi abona arayitambutse, ahita abwira abana ngo ‘ya nzoka ndayibonye’, maze kuva ako kanya atangira gucika intege ubwo, ahita yitura hasi, ni ryo jambo yavuze gusa. Kubera ko nanjye nabaga muri urwo rugo ancumbikiye, aza narabyumvise, anitura hasi narabyumvise. Abana baratabaje, nanjye mpita mbyuka njya kureba, koko nsanga amaze gupfa batangiye kumwegeranya”.
Uyu Ndayisenga yakomeje avuga ko bigaragara ko uyu mubyeyi yari yatezwe iyi nzoka kuko ngo na mbere yo gupfa yari asanzwe afite amakuru ko ihari ariko atazi umunsi n’aho azayisanga. Avuga ko bahise bamujyana ku Bitaro bya CHUB, muganga nawe amupimye yemeza ko koko yashizemo umwuka.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, ngo mu rugo rwa nyakwigendera haje umupfumu agaragaza bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera ko ari bo bamuterereje iyi nzoka nk’amarozi.
Ibi byateye uburakari bwinshi abaturanyi harimo n’abanyeshuri bagiye bigishwa na nyakwigendera maze batera urugo rw’uwitwa Bimenyimana barabakubita cyane, banabicira ihene ebyiri, gusa baza gutabarwa na Polisi. Abasagariwe bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yagize ati: “Abaturanyi ba nyakwigendera bo bizera ko yarozwe, ari nayo mpamvu ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, saa kumi n’imwe z’umugoroba, bateye mu rugo rwabo barabakomeretsa bikomeye, banabicira ihene ebyiri”.
Yongeyeho ko Polisi yahise itabara igahosha ako kavuyo ikarokora abashoboraga kuhicirwa, ndetse ikaba yanafashe umwe mu bacyekwa guteza ako kavuyo mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare. Iperereza ryahise ritangira kugirango hamenyekane intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera.
Nyakwigendera Yankurije Marie Josée wari umwarimukazi asize umugabo n’abana babiri, akaba yababaje benshi kuko ngo yari umuntu w’imico myiza noneho ngo urupfu yapfuye rukaba rwateye benshi ubwoba kuko ngo hatagize igikorwa hari n’abandi bashobora kuzagenda nkawe.


