Abadepite bahagarariye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo muri EALA, ntabwo bohereje intumwa zibahagararira mu ntama itegura amarushanwa y’imikino ihuza Abadepite n’Abasenateri bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba [EAC].
Amarushanwa ya EALA [East African Legislative Assembly] azabera mu Rwanda mu Ukuboza 2023, aho aba Badepite n’Abasenateri bazaba barushanwa mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Volleyball, Basketball n’indi.
Inama ya nyuma iyategura yabereye mu cyumba cy’Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023, yitabirwa n’abahagarariye Ibihugu bya Sudan y’Epfo, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.
Ku rundi ruhande ariko, abahagarariye RDC ntabwo bigeze bitabira ndetse Rutazana Francine uyoboye inteko itegura iyi mikino, yavuze ko hataramenyekana impamvu batigeze bitabira.
Rutazana Francine usanzwe anahagarariye u Rwanda muri EALA, yagize ati: “Dushobora gukomeza, niba bazaza cyangwa batazaza, bazamenyeshwa ibyemezo byafatiwe muri iyi nama.”
Abitabiriye ibi biganiro barimo n’itsinda ryo muri Sudani y’Epfo, igiye kwitabira iyi mikino ku nshuro ya mbere, bagaragaje ko bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda, ndetse bahamya ko bafite icyizere cy’uko imikino izagenda neza.
Ntabwo ari ubwa mbere RDC ibujije Abadepite bayihagarariye muri EALA kwitabira ibikorwa bibahuza n’u Rwanda kubera ko no muri Gashyantare 2023, banze kwitabira ibikorwa byabereye i Kampala n’i Kigali.
Ni impamvu leta y’icyo gihugu ivuga ko zishingiye ku kuba nta mutekano wabo bizeye ndetse zikanashingira ku bibazo icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda.
Icyo gihe, Perezida w’Inteko ya EALA, Ntakirutimana Joseph yavuze ko bibabaje kuba abahagarariye RDC muri EALA bataritabiriye ibikorwa by’iyi nteko haba muri Kampala ndetse na Kigali ariko hari icyizere ko bizagenda bihinduka cyane ko aribwo imirimo yabo igitangira. (Igihe)
