Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Donald Trump wabaye Perezida wa Amerika yarashwe ari kwiyamamaza.

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania, gusa Imana ikinga ukuboko kuko abashinzwe umutekano bahise batabara bamukura aho yavugiraga ijambo igitaraganya, akaba yagaragaye ava amaraso mu maso hafi y’ugutwi.

Mbere yo gushyirwa mu modoka ngo ahungishwe, Donald Trump yasabye abashinzwe umutekano we guhagarara gato, maze azamura ukuboko kw’iburyo asa nk’uwerekana intsinzi ku bari bamukurikiye.

Inzego z’umutekano zatangaje ko uwagerageje kurasa Donald Trump na we yahise araswa ndetse agapfa, n’ubwo hari umwe mu baturage na we wahasize ubuzima, hakaba hari n’undi urembye nyuma yo gukomeretswa n’isasu.

Video yashyizwe hanze na BBC igaragaza Donald Trump ageza ijambo ku bakunzi be, humvikana amasasu, ahita afata ku gutwi, agwa hasi ubundi atabarwa n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko urusaku rw’amasasu rwumvikanye ubwo yatangiraga kuvuga ijambo. Ubwo bamujyanaga yari afite amaraso mu musaya w’iburyo kugeza ku munwa.

Nyuma y’uko akuwe aho, inzego z’umutekano zahamije ko ubu Donald Trump ameze neza ndetse arinzwe. Iki gikorwa cyafashwe nk’icyaha cyo kugerageza kwica Donald Trump, iperereza rikaba rigikomeje.

Perezida Biden uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu akaba ahanganye bikomeye na Donald Trump ku buyobozi bw’iki gihugu cy’igihangage muri manda itaha, yatangaje ko yishimiye kuba uwo bahanganye (Donald Trump) nta kibazo gikomeye yagize akaba ameze neza.

Donald Trump ahangayikishije cyane abo ku ruhande rwa Joe Biden ku buryo hagiye hakorwa ibishoboka byose kugirango atemererwa kwiyamamaza ariko biba iby’ubusa. Kuba yarashwe ari kwiyamamaza, bikaba bimwongerera igikundiro kuko bigaragara ko hari abashakaga kumwica ngo areke guteza igitutu.

Donald John Trump wo mu Ishyaka ry’Abarepuburika (Republicans), yavutse tariki 14 Kamena 1946. Ni umunyamerika w’umushabitsi, bikaba byaranamuhiriye kuko atunze agatubutse gusa akaba yarahisemo kubifatanya na Politike. Bwana Trump yabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2017 kugeza 2021 aho yasimbuwe na Joe Biden bahanganye uyu munsi.

Donald Trump yarashwe ku gutwi kw’iburyo ubwo yatangiraga kwiyamamaza ahita agwa hasi atabarwa byihuse n’abashinzwe umutekano.
Ubwo yari ajyanywe n’abasirikare kabuhariwe bashinzwe kurinda abayobozi bakuru, yavuze ko iyi ari intsinzi.

Related posts

RCS yirukanye abagera kuri 411 barimo n’uwo ku ipeti rya Komiseri.

N. FLAVIEN

BASKETBALL: IPRC Musanze yakoze imyitozo yanyuma itegura imikino 3 yo muri iyi weekend (Amafoto)

N. FLAVIEN

Umusirikare wa RDF agomba kugira ubuzima bwuzuye kugirango arinde Igihugu – Gen Nyakarundi

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777