Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Burera: Kwihengekera agakono no kurya mu tubari bivugwa ku bagabo biracyatiza umurindi igwingira mu bana.

Akarere ka Burera ni kamwe mu tuza mu myanya y’imbere mu kugira umubare utari muto w’abana bagwingiye, aho ibarura riheruka gukorwa mu 2020 ryagaragaje ko abana bagera kuri 41,6% bagwingiye, uruhare rw’abagabo muri iri gwingira rukaba rutungwa agatoki.

Bimwe mu byagaragarijwe mu bukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, bamwe mu bagore bavuga ko hari abagabo bahisemo kwitekera agakono kabo, abandi bakarya mu maresitora (restaurants) no mu tubari, ibyo kwita ku bana no kubategurira indyo yuzuye bigaharirwa abagore.

Bagenayabo Olive ni umwe mu babyeyi uvuga ko yahuye n’ibibazo byo kurwaza abana imirire mibi kubera ko umugabo yamuteraranye, aho ngo akorera amafaranga akajya kuyarira mu ma resitora ibyo kwita ku bana ngo babone indyo yuzuye atabikozwa.

Yagize ati: “Mfite abana babiri kuva nashakana n’umugabo ntitwigeze turya inyama, indyo yuzuye sinabasha kuyibona buri munsi, ibikomoka ku matungo simbibona kuko nkorera 1000, najya ku isoko nkabura uko nyahahisha, umugabo ayo yakoreye aratwibeta akarya muri resitora andi akajya kuyanyweramo ibyo biyobyabwenge, abana barwaye imirire mibi, mbajyana kwa muganga nabona ka shishakibondo nkabaha, ariko biragoye ko bazakira”.

Nyiransengiyumva Donatha nawe ati: “Hari abagabo inaha b’ibisambo, akaba afite nk’abana batanu ariko akibera mu biyobyabwenge ari umusinzi, ntatinye kwitekera inkono ye wenyine, nta mwana n’umwe basangira. Barahari rwose n’ubwo atari benshi, umugore kubera impuhwe akaba ariwe wizirika ku bana kuko atabahaza akabagaburira ibyo abonye. Ni icyo ahanini kigituma imiryango ituye hano hafi y’umupaka harimo abana bagwingira”.

Tuyishime Jean Bosco ni umwe mu bagabo wemeza ko hari bagenzi be bakorera amafaranga agashirira mu karyoshye, aho kuyajyana mu miryango ngo bite kubo babyaye. Ati: “Abo bagabo barahari, agakorera amafaranga akajya mu kabari akokesha burushete cyangwa agashyirishaho nk’ikiro cy’akabenzi akabyirenza wenyine, hari n’abasahura ibyo bejeje babijyana kubigurisha avuyemo agashirira ku nda zabo gusa, cyangwa akitwaza amakimbirane akitekera agakono ke nta mwana ukoraho,urumva ko umuryango nk’uwo utaburamo imirire mibi”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr.Uwamariya Valentine, ubwo yatangizaga iki cyumweru, yagaragaje ko kugwingira k’umwana bigirwamo uruhare n’ababyeyi bombi, ngo kuko iyo habayeho guharirana inshingano hagati yabo bakazisiganira, hahita haboneka icyuho mu kwita ku bana bikabaviramo kugwingira.

Yagize ati: “Iyo umwana yagwingiye ababyeyi bose baba babigizemo uruhare, ugasanga bahariranye inshingano akenshi kwita ku mwana bikunze guharirwa abagore, icyo gihe nta bwuzuzanye buba buhari, icyo cyuho iyo kigaragaye gikururira abana kugwingira, abagabo bakwiye gufatanya n’abagore kwita ku bana yaba mu burere, mu mirire n’ibindi”.

Yakomeje asaba ababyeyi gukomeza gufatanya mu gutegura neza ifunguro ry’abana, bahereye kubyo beza mu musaruro wabo, birinda kubimarira ku masoko, no mu gihe hari ibyagurishijwe bakwiye kudasesagura amafaranga aba yavuye muri uwo musaruro.

Ati: “Murahinga kandi mweza ibihingwa by’ubwoko butandukanye, aha naho ubufatanye ku babyeyi bombi mu gutegura indyo yuzuye mu muryango ni inshingano ya buri wese, mukabikorana isuku, mwirinda kumarira ku isoko umusaruro wanyu, n’ibigurishijwe amafaranga ntashirire mu businzi n’ibindi ahubwo muyifashishe mu kwita ku bana mu kurwanya imirire mibi”.

Mu bikomeje gukorwa muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, harimo serivise z’ubuzima zitandukanye, zirimo: gukingira abana batarengeje imyaka itanu iseru na rubeyore, gutanga serivise zo kuboneza urubyaro, gupima abana imikurire, ubukangurambaga ku isuku n’isukura no gutegura indyo yuzuye n’ibindi.

Hatangwa serivisi zo gupima ababyifuza harebwa niba batari mu bipimo bigaragaza abafite ikibazo cy’igwingira.
Hanatangwa serivisi z’ubuzima zitandukanye harimo n’ibinini by’inzoka.

Yanditswe na N. Janvière / WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Musanze: Birakekwa ko umukecuru w’imyaka 76 yiyahuje umuti wica udukoko ukamuhitana.

N. FLAVIEN

Ukraine: Uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa mbere runini mu Burayi rwafashwe n’abarusiya.

N. FLAVIEN

Ku myaka ibiri gusa Kashe abaye umuntu wa mbere muto winjiye mu muryango w’intiti ku isi

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777