Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino Imyidagaduro

Ballon d’or 2021: Lionel Messi yegukanye iy’uyu mwaka akomeza guca agahigo mu kugira nyinshi.

Rutahizamu ukomoka mu Gihugu cya Argentine, akaba na rutahizamu wa PSG yo mu Bufaransa, yegukanye igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi kizwi nka Ballon d’or cy’uyu mwaka wa 2021, akomeza gushimangira ko ariwe wibitseho nyinshi mu mateka y’Isi kuko iyi ibaye iya karindwi yegukanye.

Mu birori by’agahebuzo bizabera i Paris mu Bufaransa, biteganyijwe ko ku wa Mbere, tariki 29 Ugushyingo 2021, aribwo uyu munyabigwi azashyikirizwa iki gihembo.

Bitewe n’Icyorezo cya Covid-19, umwaka ushize wa 2020, iki gihembo nticyatanzwe kuko ibikorwa hafi ya byose by’imyidagaduro na Siporo byari bifunze hirindwa ko icyorezo cyahitana benshi.

Inkuru y’uko Messi ari we watwaye Ballon d’or 2021, yatangajwe n’umunyamakuru wa Sky Television, Matteo Moretto, akaba yanemeje ko ikinyamakuru France Football gitanga iki gihembo nacyo cyamaze kubimumenyesha.

Lionel Messi ahawe iki gihembo nyuma yo kwitwara neza ubwo yari kumwe na FC Barcelona batwara Copa Del Rey ndetse akanatwara Copa America yatwaye ari kumwe na Argentina.

Lionel Messi waherukaga gutwara Ballon d’or ya 2019, niwe mukinnyi ufite iki gihembo inshuro nyinshi kuko agifite inshuro zirindwi, akaba arusha Ballon d’or ebyiri kizigenza Cristiano Ronaldo CR7 kuko we amaze kwegukana eshanu.

Umunyamakuru Josep Pedrerol wa Television El Chilinguito, yatangaje ko uretse Messie wabaye uwa mbere, umufaransa Karim Benzema ukinira Real Madrid yo muri Espagne yabaye uwa kabiri, mu gihe Robert Lewandowski wo muri Pologne ukinira Bayern Munich yaje ku mwanya wa gatatu.

Lionel Messi wegukanye Ballon d’or ya 2021, kuri ubu akinira PSG yo mu Bufaransa, ikipe yagezemo muri uyu mwaka avuye muri FC Barcelona yo muri Espagne yari amazemo imyaka myinshi ndetse kuri ubu amakuru akaba avuga ko isaha ku isaha yasohoka muri iyi kipe y’abanyamujyi b’abafaransa kuko ngo ibintu bitifashe neza.

Related posts

Ibihugu by’Ubulayi byongeye gukoresha urukingo rwa AstraZeneca byari byahagaritse.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibivugwa ku ntwaro kabuhariwe M23 iri kwifashisha ishwanyaguza ibifaru by’abo bahanganye.

NDAGIJIMANA Flavien

Uburusiya bwashwishurije EU ibusaba guha uburenganzira busesuye ababana bahuje ibitsina

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment