Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Trending News Umutekano

Ashingiye ku bunararibonye afite, Perezida Museveni yabwiye Tshisekedi ko agomba kuganira na M23.

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022 yakiriye intumwa zaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zoherejwe na Perezida Tshisekedi, zigenzwa no kugisha inama ku cyakorwa ku mutwe wa M23, maze Museveni azisaba ko ibiganiro na M23 aribyo bizakemura ikibazo mu muryo bwa burundu.

Izi ntumwa za Perezida Felix Tshisekedi zari zirangajwe imbere na Minisitiri w’Umurimo mu Gihugu, Alexis Gisaro Muvunyi wari kumwe n’itsinda  rigizwe na Major General Ntumba Buamunda Frank usanzwe ari umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi mu bikorwa bidasanzwe bya gisirikare, na Lt Gen Rwibasira Obed  Ruyumba, usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FARDC. Aba bose  bari baherekejwe na Ambasaderi wa RDC muri Uganda, Jean Pierre Massala.

Mu butumwa bagejeje kuri Perezida Museveni, bamubwiye ko Perezida Tshisekedi akeneye ubujyanama bwe kuko ibibazo by’umutekano by’umwihariko M23 bahanganye mu Burasirazuba byakemuka burundu, aho bamubwiyeko mugenzi we (Tshisekedi), “ashingiye ku bunararibonye mufite mwagira icyo mudufasha”.

Mu butumwa yabahaye, Perezida Museveni yababwiye ko niba bifuza gukemura ikibazo mu nzira z’intambara babikomeza, gusa abasobanurira ko inzira yarangiza ibi ntabyangiritse ari ukwicara hasi bakaganira na M23.

Ati: “Mu myaka isaga 50 ndwana intambara, yaba hano muri Uganda ndetse no hanze mu Karere, hari byinshi nabonye. Ushobora gukemura ibibazo ukoresheje imirwano, ibiganiro cyangwa se byombi. Kuri mwe rero ni ahanyu ho guhitamo uburyo mwabikemura ariko mukwiye kwicarana na M23 mukaganira ku byo mutumvikanaho niba mushaka amahoro arambye”.

Minisitiri  Gisaro wari uyoboye izi ntumwa, yashimye Perezida Museveni kuko yabaye hafi Perezida Tshisekedi kuva yatorwa, ndetse anavuga ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiteguye gukora ibishoboka byose mu kugarura amahoro n’ituze mu Gihugu by’umwihariko mu Burasirazuba.

Minisitiri  Gisaro yagize ati: “Twiteguye kuganira, twanemeye ko ingabo z’Akarere ziza iwacu, gusa n’Umutwe wa M23 ugomba kugaragaza ko ibyumva neza kugirango tugere ku mahoro arambye n’ubwumvikane twifuza nk’abanyekongo”.

Itsinda ryoherejwe na Perezida wa DRC kuganira na Perezida Museveni.

Related posts

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima-OMS ryemeje Urukingo rwa mbere rwa Malariya.

N. FLAVIEN

Chorale Intumwazidacogora ADEPR Ishywa mu mavuta bitegura indirimbo nshya [Video].

N. FLAVIEN

Nyagatare-Katabagemu: Umugabo yitwikiye mu nzu akoresheje lisansi arashya arakongoka n’ibye byose.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777