Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro

APR FC yatsinze Gaadiidka FC yo muri Somalia ikomereza mu barabu.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, yakomeje mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gutsinda Gaadiidka FC yo muri Somalia.

Umukino wo kwishyura wahuje aya makipe wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, urangira APR FC yari yasuye itsinze ibitego 2-0 bwa Gaadiidka FC.

Uyu mukino wo kwishyura wakiriwe n’iyi kipe yo muri Somalia ariko ubera i Kigali mu Rwanda (Nyamirambo) kuri Kigali Pele Stadium nyuma yo kubyumvikanaho kubera ibibazo bitandukanye biri muri Somalia.

Ibitego by’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC byinjijwe na Apam Bemol Assongwe ku munota wa 55 w’umukino ndetse na Mugisha Gilbert ku munota wa 88, nyuma yuko igice cya mbere bose bakinnye batinyana bameze nk’abadashaka gutsinda.

Igice cya mbere wasangaga amakipe yombi akina asa nk’afite ubwoba ku buryo wabonaga ko bari kwigana, ibintu byaje guhinduka mu gice cya kabiri aho APR FC yaje isatira, biranayihira uburyo bucye yabonye ibubyaza umusaruro w’ibitego bibiri.

Nyuma yo gutsinda ibi bitego bibiri ku busa, APR FC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi kuko umukino ubanza nawo wabereye kuri iyi Stade yitiriwe umunyabigwi muri ruhago, Pele banganyije igitego 1-1.

Mu ijonjora ritaha rizakinwa mu kwezi gutaha kwa cyenda (Nzeri), APR FC izahura n’abarabu ba Pyramids FC yo mu  Misiri (Egypt), umukino ubanza ukazabera i Kigali mu Rwanda mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri.

Gaadiidka FC yo muri Somalia yari yakiriye umukino ntako itagize ngo irebe ko yakomeza kuko ari yo yari ifite amahirwe ariko biranga.
APR FC yari yasuye Gaadiidka FC n’ubwo bakiniraga mu Rwanda. Umukino ubanza banganyije 1-1.

Related posts

Kugaruka kwa Marina: Intangiriro yo kongera kwiyubaka kwa The Mane?

N. FLAVIEN

M23 iri ku muvuduko udasanzwe yafashe agace k’amateka ka Kamanyola.

N. FLAVIEN

Gicumbi: Umuforomo arashinjwa kwiraranira n’indaya ntiyite ku mubyeyi akabyara uwapfuye.

N. FLAVIEN

1 comment

Egide August 24, 2023 at 7:10 PM

Courage 💪. Ikipe yacu dukunda ku isonga!

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777