Ingaruka zatewe n’urubura rwinshi, ubukonje n’umuyaga byibasiye Amerika by’umwihariko muri Leta zigera kuri 12 zatumye abasaga 700 babura amashanyarazi ndetse n’ingendo z’indege zirenga 15.000 zirasubikwa.
Icyo kiza cyibasiye Amerika mu bice byinshi byaho ariko by’umwihariko mu Majyepfo no mu Burasirazuba ndetse byakajije umurego ku itariki 24 Mutarama 2026.
CNN yatangaje ko kuri iki Cyumweru ingendo z’indege zose hamwe zirenga 15.000, harimo izirenga 4.000 zahagaritswe ku wa Gatandatu, izirenga 9.900 zahagaritswe ku Cyumweru n’izindi 1.800 zari ziteganyijwe ejo ku itariki 26 Mutarama 2026.
Muri rusange ahibasiwe cyane ni mu Majyepfo n’Uburazirazuba bwa Amerika muri Leta 12, ariko ibura ry’amashanyarazi ryazonze cyane Leta enye ari zo Louisiana, Mississippi, Texas na Tennessee aho abarenga ibihumbi 670 bari mu kizima.
Perezida Trump yavuze ko icyo kiza cy’ubukonje bukabije cyihariye mu mateka y’icyo gihugu ariko yizeza abaturage be gukomeza kugikurikirana ndetse aca iteka rigena inkunga yo ku rwego rw’igihugu yo gutabara abahuye n’ibiza birebana n’ubushobozi bwa za Leta.
Abayobozi kandi basabye abaturage kwitegura babika ibiryo bihagije, amazi n’ibikomoka kuri peteroli bakenera kugira ngo babashe kuguma mu rugo kuko ingaruka z’ubukonje bukabije zishobora kwiyongera.

