Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Sudan: Minisitiri w’Intebe yafunzwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi.

Ministri w’Intebe wa Sudani, AbdallaHamdok afungiye iwe mu mu rugo mu gikorwa gisa nko guhirika ubutegetsi nkuko Televiziyo z’imbere mu Gihugu zibitangaza.

Amakuru ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bikesha bamwe mu muryango we avuga ko abasirikare bazindukiye iwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021 mu gitondo barahagota. Bane mu ba minisitiri bagize Leta n’undi uri mu nama y’abasivili bayigize batawe muri yombi nkuko bitangazwa na Televiziyo Al_Hadath.

Abakuru b’amashyaka n’abandi bakozi ba Leta batawe muri yombi mu gihe mu murwa mukuru Khartoum interinet yahagaritswe nkuko byemezwa n’abanyamakuru bahakorera. Amakuru aturuka muri Sudani kandi aremeza ko ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cyaho gifunze.

Benshi mu bakurikiranira hafi ibibera muri Sudan bakaba bakomeje kwemeza ko iri ari ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye.

VOA

Related posts

Ingaruka ku bagabo bakunda koga amazi ashyushe buri gitondo.

NDAGIJIMANA Flavien

Ikibazo si ibitubaho ikibazo ni uburyo tubyitwaramo: Williams Monty mu nzira zo guhesha Suns igikombe cya NBA

Shyaka Josbert

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyungutse abasirikare bashya [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment