Abatuye Akarere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, barashimira inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’iz’Igihugu cyabo zabakijije ibyihebe byabiciye imiryango ndetse bikabagira impunzi mu Gihugu cyabo, kuri ubu ngo ubuzima bukaba butangiye kugaruka.
Ubu iwabo hari amahoro n’ituze ku buryo abasaga ibihumbi 25 bamaze kugaruka mu byabo nk’uko byatangajwe na RBA.
Mu mujyi wa Palma urujya n’uruza rwatangiye kugaruka, ibikorwa by’ubushabitsi n’ubucuruzi muri rusange nabyo bitangiye kuzura umutwe.
Ku batuye Palma ngo u Rwanda rwabagaruriye icyizere cy’ubuzima kandi ngo ntako bisa kubona ubufatanye buranga inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’Igihugu cyabo cya Mozambique.
Mu ntara ya Cabo Delgado habarurwa abakabakaba miliyoni bakuwe mu byabo n’ibyihebe bivuga ko bigendera ku mahame y’Idini ya Islam.
Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi b’u Rwanda bose hamwe 1000 nibo boherejwe muri Mozambique, mu kurwana n’ibi byihebe. Mu gihe kitageze ku mezi atatu, izi nzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zimaze kwigarurira hafi ibice byose byari byarafashwe n’umwanzi.




