Amizero
Amakuru Politike Umutekano

Abanyarwanda 9 birukanwe na Uganda bageze mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021, ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwakiriye abanyarwanda 9 birukanwe n’Igihugu cya Uganda kibashinja kubayo mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba banyarwanda birukanwe na Uganda bakakirwa n’Igihugu cyabibarutse ku mupaka wa Kagitumba barimo abasore bane, abagabo babiri, abagore babiri, n’umwana umwe.

Abirukanwe uko ari 9 ubwo bageraga mu Rwanda, bapimwe icyorezo cya Covd-19 bose basanga ari bazima, bakaba bahise bajyanwa mu kato kugirango iminsi yagenwe irangire babone kujya mu miryango yabo.

Aba baturage bavuze ko aho bari bafungiwe muri gereza ya Ntungamo muri Uganda bari bafashwe nabi, kuko ngo bimwaga amafunguro ndetse ngo imfungwa z’abagande zaranabakubitaga.

Bavuze ko kandi ibyo byose byabaga inzego z’umutekano muri icyo Gihugu zibirebera, ku buryo hari abagaruwe mu Rwanda banegekaye kubera inkoni bakubiswe n’izo mfungwa nk’uko byatangajwe na RBA.

Bavuze ko bishimiye ko bagarutse mu Gihugu cyababyaye, basaba abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda uko biboneye.

Umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamba, u Rwanda rukaba rushinja Uganda kuba indiri y’abarwanya u Rwanda barangajwe imbere na RNC ya Kayumba Nyamwasa wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda. Kuri ibyo, Uganda yongeraho guhohotera abanyarwanda babayo ibita intasi z’u Rwanda.

Related posts

Amwe mu mateka y’umunsi wo kubeshya wizihizwa tariki 01 Mata buri mwaka.

N. FLAVIEN

Mudahusha ukaze ku Isi ushobora kurasira muri Km 3.2 agahamya yageze muri Ukraine.

N. FLAVIEN

Abakunzi ba Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere bayisabye ibyishimo birambye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777