Mu Mujyi wa Kasindi muri DR Congo, muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyarurguru hafi y’urubibi na Uganda, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022, abangavu bavuga ko bakiri amasugi baramukiye ku biro by’umuyobozi w’uyu Mujyi basaba ibyangombwa bibemerera gushinga ihuriro ribahuza.
Umwe muri aba bakobwa witwa Clarisse Nziavake yavuze ko batekereza gushinga ihuriro byatewe n’imvugo zikomeje gukwira ko ngo “Nta bakobwa b’amasugi bakibaho” bityo ngo biyemeza kubahinyuza bashinga ihururiro rihuza amasugi.
Nziavake yavuze ko iri huriro ryabo biteguye gukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri no mu nkumi zose zikiri amasugi bagamije kugwiza abanyamuryango.Yavuze ko intego y’iri huriro ari ugutera aba bakobwa b’amasugi akanyabugabo no kubategurira kuba abagore beza b’ahazaza bakomeye ku muco w’ubusugi wahoze uranga umwari w’umunyafurika.
Yagize ati: “Turashaka kwerekana ko amasugi akibaho. Nkanjye sinigeze nkora imibonano mpuzabitsina n’umugabo uwo ariwe wese. Ibi nabitewe n’uko nagiye mbona abavandimwe banjye baryamana n’abakunzi babo mbere yo gushaka bikabaviramno gutwita imburagihe kugeza ubwo birukanwa mu muryango”.
Cyakora mu mbogamizi amasugi yo muri Kasindi avuga ko ahura nazo, ngo harimo ko iyo bakundanye n’abasore bakanga ko baryamana, bituma abo basore bigendera , ubundi bakagenda babasebya bavuga ko barwaye intinyi mu gihe hari n’abadatinya kuvuga ko babaroze.

3 comments
Aba bana babakobwa ahubwo abahungu n’ abagabo batagira umuco baraje bababone rwose bishyize kukarubanda pe.
hhhhhhh aba nibambaraga niko babita muri congo
AMASUGI TAKIBAHO MURI CONGO