Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Abadepite ba DR Congo bemeje amasezerano iki gihugu cyasinyanye n’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yemeje ku bwiganze imishinga ibiri y’amategeko, yemeza amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ndetse n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu nteko rusange yari iyobowe na Visi-Perezida wa mbere, Jean-Claude Tshilumbayi, abadepite bemeje aya masezerano ku buryo budasubirwaho, n’amajwi 371 kuri 372, ibigaragaza ubwumvikane bwo hejuru mu rwego rwa politiki kuri iyo mihigo mpuzamahanga.

Ku ruhande rumwe, amasezerano na Kigali agamije gushyigikira imihate yo kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa Congo, ahakomeje kugaragara amakimbirane akoreshwamo intwaro.

Ku rundi ruhande, amasezerano yashyizweho umukono na Washington afungura inzira zo gushimangira ubufatanye mu bukungu n’ibindi, mu gihe Kinshasa igerageza kurushaho gukurura ishoramari ryinshi mu gihugu.

Nyuma yo kwemezwa, Perezida w’inteko ishinga amategeko, Aimé Boji, yahaye guverinoma ibyifuzo bitandukanye.

Yashimangiye ko ari ngombwa kuzamura iterambere ry’ubucuruzi mu buryo bwihuse kugira ngo ayo masezerano yungukire byimazeyo Abanyekongo.

Yasabye kandi ko hashyirwaho itsinda rihuza inzego zinyuranye ryo kugenzura ubufatanye hagati ya Amerika na Congo no kureba ko butanga umusaruro.

Ku rwego rw’umutekano, Inteko ishinga amategeko yashyigikiye ko hashyirwaho uburyo bukomeye bugenga uburyo bwo mu kwinjiza mu ngabo z’igihugu abahoze ari abarwanyi bazava mu mitwe yitwaje intwaro.

Ubu buryo, buteganijwe mu rwego rw’amasezerano y’amahoro na Kigali, ngo bugomba kuba bwujuje ibisabwa kugira ngo hatazabaho guca intege igisirikare, mu karere gakomeje kugaragaramo amakimbirane.

Related posts

Ibisasu biremereye hagati ya FARDC na M23 mu bice bya Mugunga, Sake na Mushaki.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abajenerali batatu.

N. FLAVIEN

PNL: AS Kigali yihereranye Police FC ku Mahoro, Musanze FC yihanagurira amarira i Rubavu

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777