Bisesero ni agace ko mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba kamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, biturutse ku kuba Abatutsi baho barakoresheje amabuye, amacumu n’inkoni mu kunaniza ibitero by’Interahamwe.
Tariki 8 Mata 1994 nibwo Interahamwe zatangiye kugaba ibitero ku Batutsi bo mu Bisesero. Birara Aminadab, umwe mu basaza bo mu Bisesero yahise asaba bagenzi be kujya ku musozi wa Muyira kugira ngo ibitero bijye bizamuka babireba bityo babashye kubisubiza inyuma.
Kuri uwo musozi, abagore n’abakobwa bifashishaga ibitenge bakarunda amabuye bayegereza basaza babo bakayatera Interahamwe bazisubiza inyuma. Byatumye ukwezi kwa Mata mu 1994 kurangira Interahamwe zatsinzwe, mu gihe ahenshi mu gihugu uko kwezi kwarangiye Interahamwe zimaze kwica Abatutsi benshi.
Nyiranzabahimana Epiphanie, umukobwa wa Birara Aminadab wari ufite imyaka 17 mu 1994 ni umwe mu bagore n’abakobwa barundaga amabuye icyo gihe.
Mu kiganiro na Igihe dukesha iyi nkuru, yavuze ko abagore n’abakobwa barundaga amabuye basaza babo bifashishije nabo ari intwari.
Ati “Kubera ko amabuye abasore n’abagabo bakoresheje nitwe twayakuraga tukayabegereza mu mpinga twese tukabasha kwirwanaho”.
Mukansanga Marigaritte wari ufite 19 mu 1994 ashima uruhare rw’abagore barundaga amabuye Abatutsi bo mu Bisesero bakoresheje birwanaho, akavuga ko iyo bataza gufatanya n’abasore n’abagabo Interahamwe zari kubica zikabamara kuko batigeze bahunga.
Ubuyobozi bwariho icyo gihe bumaze kubona ko ukwezi kwa kane kurangiye ntacyo ibitero by’Interahamwe bigezeho mu kwica Abatutsi bo mu Bisesero bwatumije inama yabereye ku Kibuye.
Muri iyo nama yitabiriwe n’abantu 188, ifatirwamo umwanzuro wo kohereza mu Bisesero abasirikare n’intwaro ziremereye bituma mu gitero Abasesero bagabweho tariki 13 Gicurasi 1994 bicwamo abarenga ibihumbi 30 umunsi umwe.
Bisesero mbere ya Jenoside yari ituwe n’Abatutsi barenga ibihumbi 60. Abarokotse igitero cya tariki 13 Gicurasi bakomeje kwirwanaho no kwihisha, tariki 22 Kamena 1994 haza ingabo z’Abafaransa bava aho mu rwihisho bazizeyeho ubutabazi, zibabwira ko gutabara bitari muri misiyo yazo, ko ahubwo zigiye gusaba ubwo burenganzira zikazagaruka nyuma y’iminsi itatu. Muri iyo minsi itatu Interahamwe zabishe amanywa n’ijoro.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rushyinguyemo abarenga ibihumbi 50, ni rumwe mu nzibutso enye zo mu Rwanda zashyizwe mu murage w’Isi urebererwa na UNESCO kubera ubutwari bw’Abasesero n’imyubakire yihariye y’uru rwibutso.



