Wisdom Schools nka kimwe mu bigo bimaze kubaka izina mu Rwanda no mu mahanga mu burezi bwifashisha ikorabuhanga kandi bujyanye n’icyerekezo kirema umuntu ukenewe ku isoko ry’umurimo, nyuma yo kubona icyerekezo Isi irimo cyo gutoza abana ikoranabuhanga rigezweho ku Isi, kuri ubu bahisemo kwigisha abanyeshuri babo uko robo ‘robots’ zikorwa kugirango bagire ubumenyi bubafasha kuzikora bityo u Rwanda ruzabe isoko ry’ibi bikoresho byifashishwa mu mpinduramatwara iganisha ku gukoresha imashini hagamijwe kongera amasaha yo gukora, uwakoze akagaragaza n’umusaruro wisumbuye.
Ntirenganya Valens ni umuyobozi w’umushinga Edified Generation Rwanda ugamije kwigisha ‘robotics’ mu mashuri atandukanye uhereye mu bana bato bo mu mashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye, akaba yavuze ko uko abana batangira kugira ubumenyi bwimbitse mu bya robo (robots) bakiri bato barushaho gukura bazi neza imikorere ya robo. Niba bahera ku kubikora mu ikoranabuhanga (Virtual) ni ko bizabafasha kuba bakora robo zifatika maze bakazazifashisha mu buzima bwo hanze.
Yagize ati: “Nka Wisdom Schools rimwe mu mashuri asanzwe ateza imbere ikoranabuhanga, turi gukorana nabo kugirango aba bana bige neza mu buryo bw’ikoranabuhanga uburyo robo (robot) ikorwa, bamenye neza ibikoresho byifashishwa, ku buryo mu mwaka utaha nitubaha ibikoresho bifatika bazabashe kubiteranya kuko bazaba babizi neza bagendeye ku byo bari kwiga uyu munsi. Ibi ni ibintu byo kwishimira kandi dusaba ababyeyi kuyoboka ku bwinshi kuko ari cyo cyerekezo Isi irimo”.
Umwe mu babyeyi barerera muri Wisdom Schools witwa Nizeyemariya Nathalie, avuga ko ntako bisa kugira ikigo cy’ikitegererezo nk’iki gishyize imbere ikoranabuhanga rihanitse nk’iri ngo bikaba bibaha icyizere ko urwego abana babo bigaho bashobora guhangana n’abo mu bihugu bita ko byateye imbere, bakaba bavuga ko nta mpungenge z’ejo hazaza habo kuko urwego rw’ibyo bigishwa ruri hejuru cyane ndetse ngo bakaba bagomba gukomeza gushyigikira iri shuri mu rugendo rikatajemo rw’ikoranabuhanga rihambaye kandi mu bato.
Ineza Dushime Steven na Ishimwe Patience ni bamwe mu banyeshuri biga muri Wisdom High School. Bavuga ko kuba bigishwa ikoranabuhanga rijyanye no gukora robo (robots) ari ibintu bishimira kuko ngo muri iki gihe Isi igana cyangwa se iri mu ikoreshwa ryazo, bityo ngo gutangira kwiga uko zikorwa akaba ari igikorwa bishimira bitewe nuko batazigera bibura mu Isi y’ikoranabuhanga ahubwo ngo bazagera hanze bajyana n’um,uvuduko wayo bakanagira uruhare mu gushakira ibisubizo Igihugu bakora robo zibasha gukora imwe mu mirimo igoranye ku kiremwamuntu.
Mwalimu Nduwayesu Elie washinze akaba anayobora Wisdom Schools atangaza ko kwigisha bigezweho ari ukugerageza gusanisha ibyo wigisha n’aho Isi igeze. Ati: “Myurabona ko mu iterambere tugezemo hari gukoreshwa cyane robo. Ntabwo tugomba kugarukira ku kwigisha abana uko izi robo zikora gusa ahubwo tugomba no kubigisha kuzikora ku buryo nibagera hanze bazafasha Igihugu kitiriwe kijya gushaka abafite ubwo bumenyi kenshi baza bahenze Igihugu kandi nta n’icyo barusha abenegihugu. Twe rero twahisemo kubibatoza bakiri bato kugirango bazabe igisubizo ku gihugu”.
Wisdom Schools ni ishuri rifite icyicaro gikuru mu karere ka Musanze, rikaba rimaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu. Ni ishuri rimaze kwandika amateka mu ruhando mpuzamahanga kuko kugeza ubu rirera abanyeshuri baturuka mu bihugu 12 byo ku migabane itandukanye y’Isi. Uretse kuba rikunze kugira abana baza mu myanya ya mbere ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta bisoza ibyiciro, iri shuri riherutse no kwemerwa n’Ikigo cy’Abanyamerika (College Board) kimaze imyaka isaga 120 gihuza Universities ndetse n’amashuri yisumbuye bikomeye ku Isi, kuri ubu Wisdom nayo ikaba ari umunyamuryango, ibikomeza kuyigira igihangage mu ruhando mpuzamahanga.





