Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yageneye abatuye Isi yose ubutumwa, agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe mu minsi ijana gusa, ari ibihe biteye ubwoba byabayeho mu mateka y’ikiremwamuntu, kandi ko bitatunguranye, ahubwo byateguwe, bibanzirizwa n’imvugo z’urwango zibiba amacakubiri mu bantu, gukwirakwiza ibinyoma, no gutesha agaciro umuntu.
Muri ubu butumwa bwanyuze ku rukuta rwa X yagize ati: “Mu gihe twibuka ibyabaye icyo gihe, tugomba nanone gutekereza ku bisa n’ibyo bigaragara muri iyi minsi. Imvugo zitandukanya abantu ziriyongera, ikoranabuhanga rya Internet rirakoreshwa nk’intwaro mu gukwirakwiza imvugo z’urwango, mu kubiba amacakubiri no gusakaza ibinyoma. Tugomba kwigira ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi tugakumira imvugo z’urwango n’amacakubiri kuko ziganisha ku mvururu n’ubwicanyi.”
Umuryango w’Abibumbye wemeje tariki 07 Mata buri mwaka nk’Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni. Gusa ibi byagezweho nyuma y’igihe kinini cyo gupfobya no guhakana aho abenshi mu bihugu bikomeye bakomezaga kugoreka imvugo bavuga Jenoside yo mu Rwanda, ibihumbi 800 ndetse ugasanga baravuga ko indege ya Habyalimana ari yo mbarutso.
N’ubwo kandi Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ibyabaye nk’ibikorwa ndengakamere, nta bifatika ukora ngo ukumire bene ibi bikorwa bikomeje kugaragara hirya no hino nko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho abanyekongo bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa n’ingabo za Leta ya Kinshasa zifatanyije na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside bakaba bafatanya n’ingabo z’u Burundi zoherejwe na Perezida Ndayishimiye NGO agamije gutabara mugenzi we Tshisekedi.
