Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi ushobora kongera gufungwa.

Ubwo yagezaga ku barundi ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko Igihugu cye kitabanye neza n’u Rwanda kuko ngo rucumbikiye “abicanyi” bahekura Igihugu cye.

Yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda cyatesheje agaciro ibinezaneza abaturage bacyo bagize ubwo u Burundi bwafunguraga imipaka y’Ibihugu byombi, ngo abanyarwanda bakongera kubona umukeke n’indagara.

Yagize ati: “None uko kwigora kose, Igihugu cy’u Rwanda cyemeye kubisubiza ibubisi. Icyo twiyemeje ni ugufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abana b’u Burundi ntibongere kwicwa bunyamaswa n’ibyo birara.”

Mu ijambo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu (RTNB), Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko abarundi bakwiriye guhaguruka bose uko bakabaye kuko ngo umutwe w’iterabwoba wahawe indaro mu Rwanda.

Amagambo ya Perezida Ndayishimiye aje nyuma yo gutangaza ko Umutwe wa Red Tabara uherutse kwemeza ko ari wo wishe abantu mu Burundi ufashwa n’u Rwanda. Nyamara ibi bikaba bivugwa mu gihe bizwi neza ko uyu mutwe ubarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho utera uturuka.

Kuba Perezida Evariste Ndayishimiye bakunze kwita Neva akomeje kwikoma u Rwanda, ngo bikaba biterwa n’ikimwaro cy’uko ingabo yari yohereje mu Burasirazuba bwa DR Congo ngo zirwanye M23 zaratsinzwe, we n’abo bafatanyije bakaba bemeza ko izi ngabo zaturutse i Burundi zarashwe n’abasirikare badasanzwe b’u Rwanda (RDF Special Force) mu gace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye bakunze kwita Neva yavuze ko Igihugu cye kigiye gufata ingamba zikarishye mu kurinda abaturage bacyo/Photo Ntare Rushatsi.

Related posts

Igisobanuro cyo guhana wihanukiriye: Imyaka 60 irashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatiye ibihano by’ubukungu Igihugu cya Cuba

N. FLAVIEN

Perezida Museveni wavuye i Kampala na Kajugujugu yageze mu Rwanda mu modoka.

N. FLAVIEN

Kenya: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu yeguye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777